Gusangirira ku muheha umwe ngo ntibabibona nk’ikibazo mu gihe abasangira baziranye.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bavuga ko gusangirira ku muheha umwe ngo batabibona nk’ikibazo mu gihe abasangira baziranye, cyane ko ngo byongera ubusabane hagati yabo.

Aba baturage bavuga ko ngo ku bwabo ibi nta kibazo kibirimo kuko gusangira bavuye mu mirimo kandi banaziranye nta ndwara bakwanduzanya.

Nubwo aba baturage bavuga ibi ariko ibyo bakora bisa nibihabanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima, avuga ko ntawe ukwiriye gusangiza umuheha mugenzi we kuko bashobora kwanduriramo indwara zirimo izandurira mu kanwa.

Gahamanyi Louis ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Cyanzarwe avuga ko kugeza magingo aya umuturage ufashwe asangiza umuheha na mugenzi we, ahanishwa ibihano birimo gutanga amafaranga y’u Rwanda 5000 nkuko amabwiriza ya Ministeri y’ubuzima abivuga.
Ibi kandi ngo ni nako bigenda ku bacuruza ibyo binyobwa.

Mu Murenge wa Cyanzarwe ngo habarurwa abagera kuri batatu bamaze guhabwa ibi bihano.

Iki kandi ngo ni ikibazo gishobora kuba kiri no mu bindi bice by’igihugu aho bamwe bagitsimbaraye ku gusangirira ku muheha batitaye kuri aya mabwiriza bashingiye ko ngo ari umuco w’abasekuruza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo