Amerika n’Ubuyapani bigiye kurwanya ibitwaro bya kirimbuzi muri Koreya y’Amajyaruguru

Kuri wa Gatatu visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence yatangaje ko Amerika n’Ubuyapani bagiye gufatanya kurwanya ikorwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi muri Korera y’Amajyaruguru.

Ibi Pence yabitangarije mu Buyapani, aho Minisitiri w’intebe y’ubuyapani Shinzo Abe yagombaga kuvuga ijambo ku masezerano y’umutekano hagati y’Ubuyapani na Amerika, mu kurwanya Koreya y’Amajyaruguru.

Pence yagize ati « Tuzakomeza kuba ku ruhande rw’Abayapani, Koreya, n’inshuti zacu yewe n’abafatanyabikorwa bo mu Karere, kugeza ubwo tugeze ku mugambi twatangiye wo kurwanya ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi muri Koreya ».

Reuters ivuga ko Pence yasuye ahari ibitwaro by’ubuyapani, nk’uburyo bwa nyuma bw’ubwirinzi mu gihe Koreya y’Amajyaruguru yaba irashe igisasu cyayo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo