Taiwan : Umutingito watumye benshi baburirwa irengero

Abashinzwe ubutabazi mu gihugu cya Taiwan, kuri uyu wa Gatatu batangaje ko abantu bane ari bo baguye mu mpanuka y’umutingito, wasenye inyubako ndende, abandi basaga 60 bakaba bagishakishwa muri uyu mujyi wa w’ubukerarugendo wa Hualien, ibi byabereye.

Uyu mutingito ngo waje mbere gato y’isaha y’isasita z’ijoro, isaa 16H00 ku isaha mpuzamahanga ya GMT, kuwa Kabiri hashyira kuwa Gatatu, ukaba ngo wari ku kigero cya 6.4, ukaba wakomereje abagera kuri 243.

Inyubako yagushijwe n’umutingito mu Mujyi wa Hualien

Ukuriye umujyi wa Hualien, Fu Kun-chi yatangaje ko hakiri umubare munini w’ababuriwe irengero bakabakaba 60, mu gihe abagera ku 150 ari bo babanje kuburirwa irengero.

Reuters ivuga ko umubare munini w’ababuriwe irengero muri iyi nyubako, ngo bari abihitiraga, biturutse kuri uyu mutingito wabereye ku birometero bisaga 22 mu gice cy’Amajyaruguru gishyira Uburasirazuba bwa Hualien.

Bamwe mu bakomerekeye muri iyi mpanuka ngo barimo abashinwa, abo mu Gihugu cya Tcheques, Abayapani, Singapour, n’abo muri Koreya y’Epfo.

Leta yatangaje ko mu byumweru biri imbere hashobora kuba undi mutingito uzaba uri ku kigero cya 5.0.

Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abaheze mu nyubako yagushijwe n’umutingito igizwe n’amagorofa 12, iyi nzu ngo ikaba yaguye ihengetse kugera kuri degere 40 uvuye ku butaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo