CAC : 6 bazahagararira Benin bamenyekanye

Abakinnyi 6 bazahagararira igihugu cya Benin mu mikino ya shampiyona ya Afurika ku bakina umukino w’amagare bamaze kumenyekana.

Ikipe y’igihugu ya Benin ku bakina umukino wo gusiganwa ku magare izaba ifite umutoza abo Papoen Osho.

Iri rushanwa rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 13 kugera tariki ya 18 Gashyantare uyu mwaka rigiye gukina Ku nshuro ya 13.

Bénin iri mu bihugu bya mbere bitangaje abazabihagararira muri iyi Shampiyona, barimo abakinnyi batandatu (Emmanuel Sagbo, Bashiki Abdoul, Rémi Sohou, Augustin Acakpo, Robert Kponha, na Éric Ahouandjinou), ndetse n’umutoza wabo Papoen Osho.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Bénin, Romuald Hazoumè yabwiye itangazamakuru ko kuza muri iyi mikino bigamije gufasha abakinnyi babo kwigereranya n’ibihangange nyafurika muri uyu mukino. yongeyeho ko bizanabafasha kumenyana n’abandi bayobozi bategura amarushanwa yo gusiganwa ku magare muri gahunda barimo yo guteza imbere uyu mukino mu gihugu cyabo.

Shampiyona ya Africa mu mukino w’amagare u Rwanda ruzakira izahuza ibihangange nyafurika mu mukino w’amagare bizasiganwa ku mihanda itandukanye yiganjemo iya Kigali.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo