Perezida wa Koreya ya Ruguru yohereje mushiki we guhagararira igihugu muri Koreya y’Epfo

Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un, yohereje mushiki we mu mikino ya olympique ibera muri koreya y’amajyepfo, inshuro bivugwa ko ari iya mbere uwo mu muryango wa Kim asuye iki Gihugu.

Ibi byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ishinzwe ubumwe ivuga ko Kim Yo Jong aba ari kumwe n’itsinda ry’abahagarariye Koreya y’Amajyaruguru muri Koreya y’Amajyepfo, riyobowe na Perezida w’inteko ishingamategeko y’iki gihugu.

Nk’uko bitangazwa na Reutors ngo bisanzwe bizwi ko uyu, Kim Yo atoneshwa na Perezida Kim Jong Un, cyane ko mu bo bavukana ari we basangiye nyina Ko Yong Hui kandi yahisemo gishyira mu ishyaka ry’aba Travailleur.

Uru rugendo rwa Kim Yo Jong nk’umwe mu bahagarariye Koreya ya ruguru, ngo bishobora kugaragara nk’agasuzuguro imbere ya leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe itsinda ry’Abanyamerika riyobowe na Visi Perezida Mike Pence mu rwego rwo gushotora abahagarariye korea ya ruguru.

Visi perezida wa Amerika yatangaje ko kujya muri Koreya kwa Amerika, ari ukugira ngo Koreya ya ruguru itaza kugaragarayo nk’aho ari cyo Gihugu gikomeye yo.

Kim yo ari muri iri tsinda riturutse muri koreya ya ruguru, Pence yari yiteguye ko aza kugirana ibiganiro n’abayobozi ba amerika bo hejuru.

Koreya y’epfo yatangaje ko kwohereza Kim Yo Jong bifite icyo bivuze.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo itsinda ryaje rihagarariwe n’abarimo Ivank Trump, biteganijwe ko ari we uzavuga ijambo risoza iyi mikino ya Olympic tariki 25 Gashyantare uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo