Minisitiri UWACU yasuye Team Rwanda mbere ya Shampiyona nyafurika

Kur’uyu wa kabiri mu karere ka Bugesera aho ikipe y’igihugu icumbitse mbere yo gukina imikino nyafurika nibwo Uwacu Julien ufite sports mu ncingano ze yasuye iyi kipe.

Ni nyuma y’iminsi 2 Team Rwanda ikubitse muri Cameroun ahaberaga imikino ya Tour de L’espoir,aho umusore Aleluya Joseph yaje kwegukana irushanwa nyuma y’iminsi 15 yegukanye La Tropical amissa Bongo.

Jullien Uwacu" Yasabye Team Rwanda ko urugendo rugikomeza,nubwo bamaze kwegukana amarushanwa abiri abanza ku ngengabihe ya UCI ku mugabane wa afrika ngo bakomeze kwitegura neza,Leta nayo izakomeza kubafasha kugirango babashe kugera ku ntego zabo’’.

Ibi minister yabivuze mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira imikino ya shampiyona nyafurika izabera mu Rwanda kuva 14 Gashyantare uyu mwaka.

Kubyavuzwe ko abakinnyi batarabona uduhimbazamusye twabo batsindiye kuva bakwegukana Tour du Rwanda,uyu muyobozi yatangaje ko byose bifite uko bikorwa kugirango bicemo gusa yijeje abo basore ko bigiye gucyemuka vuba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo