Minisitiri Gatete yatangaje Ingengo y’imari ya 2017-2018

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 41 mu itegeko nimero 12/2013/OL ryo kuwa 12 Nzeri 2013 ku mari n’umutungo bya Leta, Minisiteri y’imari n’igenamigambi, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018, isaa cyenda z’amanywa (3pm) yatangaje ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018.

Imbere y’inteko Ishingamategeko, Minisitiri Gatete Claver yatangaje ko ku bijyanye n’uburyo amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari, ingengo y’imari isanzwe yiyongera kuva kuri Miliyari 1,124.1 kugera kuri Miliyari 1,130.7 ,bivuze ko aziyongeraho agera kuri Miliyari 6.6 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ku bijyanye n’ibikorwa by’ishoramari rya Leta, amafaranga yagenewe ibi bikorwa ariyongera kuva kuri Miliyari 159.1 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 178, bivuze ko yiyongeraho agera kuri Miliyari 18.9.

Amafaranga agenerwa Imishinga y’iterambere ngo yo ariyongera kuva kuri Miliyari 772.7 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 782.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri Miliyari 9.8 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga aturuka hanze y’igihugu harimo inkunga n’inguzanyo ateganyijwe kugabanuka kuva kuri Miliyari 719.5 kugera kuri Miliyari 702.6 hakagabanukaho agera kuri Miliyari 16.9, bitewe n’igabanuka ry’igipimo cy’ivunjisha ry’ifaranga ugereranyije n’Amadorali.

Minisitiri Gatete yavuze ko iyi nyongera izaturuka mu kugurisha impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane, ndetse no gukoresha ku bwizigame bw’amafaranga aturuka ku mahoro y’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu gihugu aba yazigamwe.

Amafaranga ava imbere mu gihugu ariyongera kuva kuri Miliyari 1,375.4 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 1,412.9 bivuze ko yiyongeraho agera kuri Miliyari 37.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga yari ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2017, hakoreshejwe amafaranga agera kuri Frw 1,042.5 M, akaba yararenzeho agera kuri Frw 8.7M ugereranyije na Frw 1,033.8 M yateganywaga.

Avuga ko kandi inkunga z’Amahanga zageze kuri Miliyari 168.3 z’Amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na Miliyari 168.8 z’Amafaranga y’u Rwanda yari yitezwe.

Amafaranga ava imbere mu gihugu yinjijwe mu ngengo y’imari kugera mu mpera z’Ukuboza 2017 aragera kuri Frw 669.4 M, bivuze ko yiyongereyeho agera kuri Miliyari 6.5 ugereranyije na Frw 662.9 M yari ateganyijwe kwinjizwa.

Ku bijyanye n’ishyirwamubikorwa ry’ingengo y’imari yatowe n’Inteko ishinga amategeko yu mwaka wa 2017/2018, kugera mu mpera z’Ukwezi k’Ukuboza 2017 yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 56%.

Kubera izamuka ry’ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga ndetse n’igabanuka ry’ibitumizwa mu mahanga, icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa hanze cyagabanutse ku gipimo cya 21.7% kuva kuri miliyoni 1,624.6 z’amadorali kugera kuri miliyoni 1,271.9 z’amadorali mu mpera z’Ukuboza 2017.

Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byo ngo byagabanutse ku gipimo cya 0.4%, kuko hatumijwe kugera mu mpera z’umwaka wa 2017 ibicuruzwa bifite agaciro ka US$ 2,233.3 M ugerenyije na US$ 2,215.4 M byatumijwe kugera mu mpera z’Umwaka wa 2016.

Ibi kandi byongeraho umusaruro mwiza w’ikawa wiyongereye ku gipimo cya 9.6%, ndetse n’umusaruro w’icyayi wiyongereye ku gipimo cya 32.9% kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

Uyu musaruro ukaba waraturutse ahanini ku musaruro mwiza w’amabuye y’agaciro wiyongereye ku gipimo cya 210.4% kuko yinjije agera kuri US$248.5 M, ugereranyije na US$ 80.1 M mu mwaka wa 2016.

Ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga kugera mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2017 byinjije US$ 943.5M, bivuze ko byiyongereye ku gipimo cya 57.6% ugereranyije na US$ 598.7 M yinjijwe kugera mu mpera z’Umwaka wa 2016.

Urwego rw’imari n’imicungire y’ifaranga narwo ngo rwakomeje gutera imbere, no kwiyubaka aho amafaranga akoreshwa yiyongereye ku gipimo cya 12.3% hagati y’Ukuboza 2016 n’Ugushyingo 2017.

Muri rusange ibiciro ku masoko mu mwaka wa 2017 byazamutse ku mpuzandengo ya 4.8%, iki gipimo kikaba aricyo gito ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere ndetse n’impuzandengo fatizo igenderwaho mu muryango w’Afurika y’I Burasirazuba ya 5%.

Guhera mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2017 hatangiye kubona igabanuka ry’ibiciro ku masoko y’igihugu no mu karere kubera umusaruro w’ubuhinzi wagenze neza bituma izamuka ry’ibiciro ku masoko rigera ku mpuzandengo ya 0.7% mu mpera z’Ukuboza 2017, rivuye kuri 8.1%.

Nubwo mu gihembwe cya gatatu ubukungu bw’igihugu bwongeye kuzamuka ku gipimo cyo hejuru, muri rusange byitezwe ko mu mwaka wa 2017 ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 5.2%, kikaba kiri hasi ugereranyije n’igipimo cya 6.2% cyari kitezwe.

Ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku gipimo cya 8% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2017, nyuma yo kuzamuka ku kigereranyo cyo hasi ku mpuzandengo ya 2.9% mu bihembwe bibiri byabanje, ahanini bitewe n’amapfa yabangamiye umusaruro w’ubuhinzi.

Naho muri rusange yasabye ko Ingengo y’Imari ingana na Miliyari 2,094.9 z’Amafaranga y’u Rwanda yari yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi kwa Kamena 2017 yiyongera ikagera kuri Miliyari 2,115.4 z’Amafaranga y’u Rwanda, hakiyongeraho Miliyari 20.5

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo