Musanze : Bavuga ko kubura kw’amazi bituma abana bajya kwiga batoze

Abaturage b’ahazwi nko mu Byangabo bavuga ko amavomo bafite ntacyo abamaraiye, bitewe nuko bakora urugendo runini bajya gushaka amazi kandi bari barayijejwe, bigatuma hari ubwo abana bajya kwiga batoze.

Aha mu Byangabo hegeranye n’imirenge ya Busogo na Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage bavuga ko amazi abona umugabo agasiba undi, bitewe n’uburyo akomeje kubura, ngo ko niyo aje, abageraho isaa cyenda z’ijoro baryamye.

Aba baturage bavuga kandi ko banafite impungenge zitandukanye z’uko bashobora no kwandura indwara zituruka ku mwanda, biturutse ku mazi bavoma mu mugezi aba yanduye, kuko baba babuze ameza.

Ndaberewe Augustin, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ubu hari gutegurwa ibigega bizanyuzwamo amazi hamwe n’abafatanyabikorwa, nyuma yo kubona ko ahaturukaga amazi hagize ikibazo, ndetse ko ngo mu minsi mike iri mbere nibimara kuzura, uyu mushinga urangiye, abaturage bazongera bakabona amazi meza.

Ubuyobozi bw’akarere ka musanze nabwo bwemeza ko ibura ry’amazi ritera ingaruka zirimo kuba abana bakerererwa ishuri bagiye gushaka amazi, abandi bakajya ku ishuri badakarabye, ari byo bikurura umwanda.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yuko buri muturage agerwaho n’amazi meza, kandi atarenze nibutra metero 500 ku batuye mu bice by’icyaro, ndetse na 200 ku batuye mu mijyi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo