Washington D.C : Madamu Jeanette Kagame arageza ijambo ku bitabira umuhango wo gusengera i Gihugu

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Mutarama, Madamu Jeanette arageza ijambo ku bihumbi by’abari buze kwitabira umuhango wo gusengera Leta Zunze Ubumwe za Amerika, I Washington bavuye mu bihugu birenga 130 ku isi hose.

Abinyujjie ku rubuga rwe rwa twitter Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Jeanette Kagame yatangaje ko ari bwitabire, akanageza ijambo ku bari barenga 1000 bari bwitabire umuhango wo gusengera igihugu usanzwe uba buri mwaka, ahateranira abayobozi batandukanye mu mpande zitandukanye z’Isi.

Umuhango wo gusengera igihugu usanzwe uba buri mwaka muri Leta Zune Ubumwe za Amerika

Ikinyamakuru CNN na cyo cyatangaje ko uyu muhango uri bwitabirwe na Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itsinda rigera ku bantu 10 barimo abashinzwe iyobokamana n’abanyapolitiki bo mu Burusiya, na bo ngo bari mu bari bwitabire uyu muhango usanzwe ufatwa nk’ukomeye.

Larry Ross ukuriye Fellow Foundation yatangaje ko abarenga 3800 bahagarariye ibihugu bya bo birenga 130, baza kwitabira uyu muhango, aba ngo baraba barimo ingeri zitandukanye ; nk’abanyamategeko, abayobozi b’ibigo bikomeye, ariko benshi mu bari bwitabire bakaba ngo ari abashinzwe iyobokamana hirya no hino ku Isi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo