Minisitiri Musoni yatashye iyubakwa ry’umuhanda uzatwara 184,710,390 y’amadolari.

Minisitiri w’ibikorwa remezo w’u Rwanda na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda batashye ku mugaragaro umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo uri gusanwa no kwagurwa ku nkunga y’amafaranga angana na 184,710,390 y’amadolari.

Minisitiri w’ibikorwaremezo yagarutse ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, ashima abafatanyabikorwa n’inzego z’abikorera mu ruhare rwabo mu gushyigikira iterambere ry’abaturage.

Uyu muhanda ureshya n’ibirometero 208 ngo uzahuza u Rwanda, Tanzania n’Ubugande, ukazafasha kwagura ubwikorezi n’ubuhahirane mu Karere.

Uyu muhanda uri gusanwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, jica, na AfDB Group, biteganijwe ko uzarangira muri Ugushyingo 2019.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo