Ethiopia igiye gufungura abagera kuri 746 babarizwaga mu gihome

1

Igihugu cya Ethiopia kigiye kurekura imfungwa 746 zari zifunzwe zishinjwa ibikorwa birimo iterabwoba, aba barimo umunyamakuru Eskinder Nega n’umunyapoliti Andualem Arage utavuga rumwe n’ubutegetsi, bombi bakaba bashinjwaga gushishikaza imyigaragambyo mu baturage.

Iki cyemezo gifashwe nyuma yaho leta ya Ethiopia ifatiye umwanzuro wo kugarura umutuzo mu gihugu, wari warahungabanyijwe kuva muri 2015.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka Ethiopia imaze gufungura abagera ku 6000 barimo abari bafunzwe bakurikiranweho imyigaragambyo yabaye mu myaka itatu ishize mu duce twa Oromiya na Amhara ku mpamvu za politiki.

Itangazamakuru ryavuze ko uru rutonde rwashyizwe hanze n’ibiro by’ubushinjacyaha bukuru, ngo rwashyikirijwe Perezida Mulatu Teshome ufite mu nshingano ze kurekura izi mfungwa.

Kuva muri 2015, Ethiopia yaranzwe n’amakimbirane ashingiye ku moko, ari byo byateye ababarirwa mu bihumbi n’ibihumbi guhunga igihugu.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko umunyamakuru Eskinder Nega wafunzwe muri 2011, agiye kurekurwa mu gihe yari yakatiwe imyaka 18 y’igifungo, mu gihe Andualem Arage yari yakatiwe gufungwa burundu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo