4 682 nibo basabye gusubirishamo imanza za Gacaca

CNLG irasaba ko izindi nzego z’ubutabera zibishinzwe zafasha ikibazo cy’abasubirishamo imanza kikarangira, bitewe nuko ngo abenshi mu basubirishamo babikora nkana, kandi ari ba ruharwa bakatiwe ibihano biri hagati y’imyaka 30 na burundu, cyane ko bamwe muri bo bazi neza ko hari bamwe mu bari kubatangaho amakuru batagihari.

Dr. Bizimana Jean Damascene yabivugiye mu Nteko, tariki 7 Gashyantare 2018 ubwo we na bamwe mu bayobozi barimo umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode, intumwa y’ubushinjacyaha bukuru n’abandi bayobozi muri Minisiteri y’Ubutabera, MINIJUST, bari imbere y’abadepite bagize Komisiyo ya politiki, mu rwego rwo gusuzuma zimwe mu ngingo zavugururwa zirebana n’Inkiko Gacaca.

Abadepite n’abayobozi bari imbere ya komisiyo basanga abifuza gukomeza gusubirishamo imanza za Gacaca kandi zararangiye ari ikibazo cyagombye kwitonderwa, kuko ngo bwaba ari bumwe mu buryo bwo gutesha agaciro no gupfobya umusaruro Inkiko Gacaca zagezeho nk’uko byagarutsweho na bamwe mu badepite.

Ku birebana n’icyo kibazo, Umunyamabanga wa leta Uwiringiyimana Evode, umwe mu batanze ibitekerezo, avuga ko ari byo koko ikibazo gikwiye kwitonderwa cyane ko gifite umwihariko wacyo, atanga ingero z’umuntu ushobora kwitwaza ko yakatiwe n’Inkiko Gacaca adahari, kandi akaba asaba guhabwa undi mwanya ngo yisobanure.

Akomeza agira ati “Abashobora kwifuza gusubirishamo imanza twabisigira gusa umwihariko w’umuntu ushobora kuvuga ngo uwo yarezwe ko yishe imyaka 10 ishize, nyuma y’igihe runaka bigaragaye ko noneho uwo bivugwa ko yishe abonetse kuko yiberaga mu kindi gihugu, ariko ataratorotse ubutabera, icyo gihe ni we wenyine wahabwa amahirwe yo gusubirishamo urubanza rwe kandi bigakorwa n’inkiko zibifitiye ububasha.”

source : imvahonshya

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo