Kigali : MIDIMAR yatangiye gukora ibarura ry’impunzi

Ministeri ifite impunzi mu nshingano MIDMAR, ifatanyije n’abafatanyabikorwa batangiye gukusanya mu buryo bw’ikoranabuhanga imyirondoro y’impunzi ziri mu gihugu. Ibintu bizatahura umubare nyawo.

Zimwe mu mpunzi ziragaragaza akanyamuneza k’inyungu zizabona nyuma yo guhabwa ibyangombwa bibaranga bibemerera gukora no kwidegembya.
Ku rundi ruhande ariko izindi zirabogoza, iki gikorwa kuri zo nticyakunze kubera amakuru yafashwe nabi mu mazo ya mbere yo kwiyadikisha.

Impunzi zituye mu mujyi wa Kigali zigaragaza ingorane z’urudaca zahuraga nazo, kubwo kutagira ibiziranga bizemerera kwidegembya mu gushakira imibereho k’ubutaka bw’u Rwanda kimwe no mu bindi bihugu.

Nyuma y’igikorwa cyo gukusanya imyirondoro k’uburyo bw’ikoranabuhanga, impunzi mu Rwanda zizaba zemerewe kubona uruhushya rwo gukora imirimo ibyara inyungu, ndetse zibashe no gutembera amahanga mu rwego rw’ubushabitsi bwambukiranya imipaka. Gusa Aya mahirwe afitewe n’abo imyirondoro yabo byashobotse ko ifatwa.

Ministeri ifite impunzi munshingano MIDMAR yizeza ko ibi bikorwa byose bigamije imibereho myiza y’impunzi mu Rwanda.
Ku rundi ruhande ariko abafatanyabikorwa bitezweho gutanga inkunga izahura ubuzima bw’abahungiye mu Rwanda, barataka ikibazo cy’inkunga idasiba kugabanuka umunsi k’umunsi.

Umuryango mpuzamhanga wita ku biribwa PAM, uherutse gutangaza ko kuva muri uku kwezi kwa mbere, wagabanyije ubufasha igenera impunzi mu Rwanda. Ubu itanga ubufasha bugera kuri 75% ugereranyije nubwo yahoze itanga kandi yakagombye gutanga.

Ubusanwe ni ubufasha burimo ibigori ibishyimbo, amavuta umunyu cyangwa amafaranga yo kubigura ku dusokomuyinga twegereye inkambi. Niba bimeze bitya birashoboka ko umutekano ministeri ivuga waba uw’amasasu ariko mu nda urugamba ruvuza ubuhuha.

Imibare itangwa na MIDIMAR igaragaza magingo aya mu Rwanda, habarirwa impunzi zisaga ibihumbi 173, gusa ngo mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yiteguye kwakira igihe byaba ngombwa, impunzi ziri muri Libya zigera ku bihumbi 30.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo