Leta y’u Rwanda irahakana ibyo kwakira abimukira bari muri Israel rwihishwa

Guhera kuwa Gatanu tariki 9 Gashyantare, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Israel no hirya no hino muri Afurika byanditse ko Leta ya Israel iri kwohereza mu Rwanda abimukira bari muri iki Gihugu mu huryo bw’ibanga, ndetse ko na Lera y’u Rwanda iri kwakira abo bimukira rwihishwa.

Ibinyamakuru birimo timesofisrael biri mu byatangaje iyi nkuru, nyuma y’uko mu minsi ishize n’ubundi ibi bitangazamakuru byakomeje gushinja u Rwanda kwakira abimukira bari muri Israel, ariko ubu noneho bakaba bahisemo kubyita ko ari rwihishwa.

Izo nkuru zivuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2017, Israel yohereje mu Rwanda abimukira bagera ku 4000 mu buryo bw’ibanga.
Gusa ngo nta tangazo cyangwa umuyobozi muri UNHCR ugaragaza ko ari we watanze iyo mibare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, yavuze ko u Rwanda rudashobora kwakira abimukira bo muri Israel rwihishwa, kuko no kubakira rwihishwa atari ibintu byashoboka hashingiwe yuko ntawakwakira abo bantu bose ntawababonye.

Leta y’u Rwanda itangaza ko u Rwanda rudashobora kwakira abimukira bajyanywe ahantu ku gahato, kuko ahubwo rwakira ushaka ndetse ufite ubushake bwo kurubamo.

Ubwo yaganiraga na Minisitiri w’intebe wa Israer, Benjamin Netanyahu muri Mutarama i Davos, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwakwemera igikorwa icyo ari cyo cyose mu gihe cyaba gikurukije amategeko mpuzamahanga.

Abimukira Israel ishaka kwirukana bagera ku bihumbi 38 biganjemo abakomoka muri Eritrea na Sudani. Bahawe itariki ya 1 Mata 2018 yo kuba bavuye muri icyo gihugu cyangwa bagafungwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo