Ibihugu byo muri EAC byibasiwe n’igihombo gishamikiye ku byaha bikorwa hifashishijwe interineti

Ibihugu byo muri EAC byibasiwe n’igihombo gishamikiye  ku byaha bikorwa hifashishijwe interineti

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe kugenzura servise z’ikoranabuhanga n’ubucuruzi by’ibigo bitandukanye, Serianu, ivuga ko igihugu cya Kenya ari cyo kiza ku isonga mu byibasiwe kigakurikirwa na Tanzaniya.

Muri rusange ikigo gishinzwe kugenzura servise z’ikoranabuhanga n’ubucuruzi by’ibigo bitandukanye, Serianu,kigaragaza ibihugu byo ku mugabane w’Africa nk’ibyibasiwe n’ibyaha bikorerwa kuri interineti.
Ariko Raporo y’umwaka wa 2016 igaragaza ko mu karere ka Afurika y’uburasirazuba igihugu cya Kenya ari yo iza ku mwanya wa mbere mu guhombywa n’ibi byaha.
Iki gihugu cyahombye akabakaba miliyoni 171 z’amadorari mu mwaka ushize ubwo ni asaga miliyari 140 mu manyarwanda.

Si iki gihugu cyonyine kuko Tanzania nayo yatakaje milioni 85 z’amadorali mu gihe Uganda yahombye agera kuri miliyoni 35 z’amadorali, byose biturutse ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya interinete.
Ni ibyaha iki kigo kivuga ko bishingiye ahanini ku kwinjirirwa mu mabanga y’ibigo bitandukanye cyane ibifite ubwirinzi mu ikoranabuhanga buciriritse. Urugero ngo nko mu gihugu cya Tanzania ahanini ngo cyahombeye mu ihererekanyamafaranga binyuze kuri terefoni ngendanwa(mobile money transfers),cyane mu bice by’icyaro aho abajura bayobyaga ubutumwa bw’amafaranga mu nyungu zabo bityo abo agenewe bakayahomba.

Gusa ngo hari na bimwe mu bihugu byagiye bitakaza amabanga anyuriye mu butumwa ngurukanamakuru "mails"bigasaba bene ibigo imbaraga zitari nke mu guhangana n’ ingaruka zayo.

Guhuriza hamwe uburyo(Inter connection) bw’amabanki nabyo ngo biri mu byahaye icyuho abajura,kuko ngo byoroheje uburyo bwo kwinjira mu bubiko bw’amakuru bwa banki zose bihuriye ku murongo umwe nk’uko iyi raporu ibivuga.
Ibindi bigo igaragaza nk’ibyashegeshwe n’ibyaha bikorerwa kuri interineti birimo iby’itumanaho,iby’ubucuruzi bukorera kuri interineti, ibitaro n’iby’imari.
Igihombo mbumbe ibihugu byo ku mugabane w’Africa bifite mu mwaka wa 2016 kirangana n’ amadorari agera kuri miriyari 2.