ANC irakora inama yo kweguza bidasubirwaho Perezida Zuma

Umuyobozi w’ishyaka ANC yatangaje ko kuri uyu wa mbere ari bwo haza kuba inama idasanzwe igamije gufata icyemezo ku iyeguzwa rya Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, bivugwa ko yamunzwe na ruswa.

Kugeza ubu Cyril Ramaphosa umeze nkaho ari we ufite ijambo nyuma yo gusimbura Zuma ku ntebe y’ubuyobozi bwa ANC mu Ukuboza, avuga ko aherutse kugirana ibiganiro na zuma, ku iyegura rye, ariko ari zuma, ari n’umuvugizi we ngo ntacyo barerura ku birebana no kwegura kwa Perezida Zuma.

Nubwo Zuma yenda kweguzwa, ngo bishoboka ko ashobora gusimburwa na Cyril Ramaphosa.
`
Reuters yatangaje ko Zuma uri ku gitutu cyo kweguzwa, gituruka ahanini ku barwanashyaka b’ishyaka rye rya ANC, ashinjwa ibyaha bifitenye isano na ruswa, kuva yanjya ku butegetsi muri 2009, bishingiye ahanini ku basaga 783 bakuriranwagaho ruswa yanze ko bakorwaho iperereza ngo bahanwe, aba ngo bashinjwa kunyereza akabakaba miliyoni 30 z’amarand, ni ukuvuga angana na miliyali 2.5 z’amadolari.

Kurangwa na ruswa ikabije biri mu bituma Zuma ashobora kweguzwa mu gihe manda ye yari itararangira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo