Imwe mu mihanda ya Kigali na Nyamata izafungwa ubwo shampiyona ya Afurika mu magare izaba iba

Kuva tariki 14 kugera kuri 18 Gashyantare, biteganyijwe ko imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa kigali na Nyamata izafungwa by’agateganyo bitewe n’irushanwa rya Shampiyona y’amagare ku rwego rwa Afurika rizaba riri kuba ku nshuro yaryo ya kabiri.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Ferwacy ryatangaje ko kuva isaa 7h30 kugeza isaa 13h30 tariki 14 na 15 Gashyantare, imihanda Nyanza (Kicukiro)- Nyamata (Golden Tulip Hotel) izaba ifunze.

Uretse iyi mihanda izafungwa tariki 14 na 15, tariki 17 na 18 Gashyantare 2018 kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza isaa munani, hazafungwa umuhanda uva kuri Stade Amahoro (mu Migina)- Controle technique- Hotel Le Printemps -Kimironko (deviation Kibagabaga) -Kibagabaga Hospital - Deviation Kinyinya - Mu Kabuga ka Nyarutarama (Kwa Ndengeye) – MTN Center - RDB - Mu Rwego - Airtel - Stade Amahoro, ubwo iri rushanwa riza riri kuba.

ku rutonde rw’abazitabira iri rushanwa barimo n’abageze mu Rwanda, harimo Algerie, Afurika y’Epfo, Ethiopia, Nigeria, Swaziland, Ibirwa bya Seychelles, Eritrea, Namibia, Djibouti, Ibirwa bya Maurice, Benin, Kenya, Burkina Faso, Ghana, Zambia, Sudani, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maroc, Misiri, u Burundi n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa n’abakinnyi 167 muri rusange barimo abagabo 122 n’abagore 45 na ho abandi bazaba bari kumwe n’amakipe yabo (abatoza, abakanishi, abaganga,…) bose hamwe bakaba bagera kuri 97.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo