Kigali : Perezida Kagame yagaragaje ishusho y’Ubwishingizi muri Afurika

Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inama Rusange Ngarukamwaka ya 42 y’Ibigo by’Ubwishingingizi muri Afurika “FANAF2018”, bikaba ari ku nshuro ya 3 u Rwanda rwakiriye iyi nama, nyuma ya 2004 no muri 2012.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira i Kigali abitabiriye iyi Nama, mu ijambo rye yavuze ko Ubwishingizi bukora ibirenze ibyangirikiye mu byago, ndetse ko uko ubukungu buzamuka, ari nako urwego rw’ubwishingizi rugenda rurushaho kwaguka mu ngeri zitandukanye.

Ati “Ibigo by’ubwishingizi ni byo bigira uruhare runini, mu kuzamura icyizere cy’igihe kirekire, ibyo bidahari ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwahagarara”.

“Serivisi ni kimwe mu bice birimo gutera imbere vuba mu bukungu bw’Isi. Ubu serivisi zigize 70% by’ubukungu na 60% by’imirimo, nkuko ikigereranyo cya Banki y’Isi kibitubwira. Ubwishingizi bugize igice cy’ingenzi cya serivisi”.

Yavuze ko Serivisi z’ubwishingizi n’ibyo zizana ku isoko bituma abashoramari na ba rwiyemezamirimo batinyuka. Yavuze ko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe cya gatatu cy’inguzanyo ziterwa inkunga n’abishingizi.

Ati “Uko ibigo by’ubwishingizi bikomeza gufasha ababigana, bibika amafaranga yifashishwa mu ishoramari ry’imbere mu gihugu bityo bikongera umubare w’imishinga ishobora gukorwa mu bukungu bw’igihugu”.

Perezida Kagame avuga ko mu mikorere yabyo ya buri munsi, ibigo by’ubwishingizi bisaba ababigana kugira icyerekezo cy’igihe kirekire mu nguzanyo zabo kurusha uko amabanki abikora, ndetse ko ibi ari ingenzi mu gukomeza guhindura ubukungu bwa Afurika. Mu gufasha kandi guha agaciro imitungo itandukanye, ubwishingizi butuma habasha kuboneka ingaruka zihishe maze hagakorwa igenamigambi neza.

Ati “ Ibi bivuze igabanuka ry’impfu ziterwa n’inkogi n’ibiza, ubwiyongere bw’umutekano mu muhanda no mu mazu, ndetse n’igabanuka ry’ibyaha. Aha twakwibaza tuti : ese Afurika ihagaze ite ?”

Yakomeje avuga ko Ku Isi yose, umwe mu bantu batandatu ari umunyafurika, ibi bikaba bivuze ko hafi ya 17% by’abatuye ari abanyafurika. Ariko, ko Afurika itanga ibingana na 1.5% by’amasezerano y’ubwishingizi ku Isi, ni ukuvuga Miliyari 75 z’amadolari.

Ati “ Kimwe cya kane (1/4) cy’amasezerano y’ubwishingizi ku mugabane wa Afurika ava muri Afurika y’Epfo. Igice gisigaye cyose gitanga munsi ya 0.5%. Ibi bigomba guhinduka, kandi nimwe muzafasha mu kubihindura. “

Avuga ko Ku Isi hose na Afurika irimo, amabanki n’ibigo by’isoko ry’imigabane bikomeje guharanira gukoresha ikoranabuhanga kurusha ho.

Ati “ Inzira iracyari ndende. Gusa hari amakuru meza : icya mbere ni uko nubwo imibare atari myiza, ariko hari amahirwe agaragaza ko serivisi z’ubwishingizi zizakomeza gutera imbere muri Afurika, cyane ko abari mu cy’ikiciro cy’ubukungu cyo hagati bakomeje kwiyongera”.

“Ibigo by’ubwishingizi byo muri Afurika muhagarariye nibyo bizafasha mu kwagura izi serivisi, bikazanorohereza ibigo mpuzamahanga by’ubwishingizi bizashaka kuza gukorera kuri uyu mugabane.”

Perezida kagame avuga ko hakenewe gukorana n’abandi, ariko ibyo ngo ntibivuze ko abishingizi bo muri Afurika bagomba kujya munsi y’abandi. Ikindi ngo ni uko imbogamizi zibangamira iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika zigiye gukomeza kugabanuka.

Yaboneyeho no gutangaza ko amasezerano yo gushyiraho Akarere k’ubucuruzi muri Afurika azashyirwaho umukono i Kigali mu kwezi gutaha, mu nama idasanzwe izahuza abakuru b’ibihugu byibumbiye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame kagame avuga koa ya masezerano, amaze imyaka hafi 40 yigwaho, ndetse ko ari intambwe ikomeye mu guhahirana hagati y’abanyafurika, no mu kubaka ubumwe bwabo, aya masezerano ngo ashyiraho akarere k’ubucuruzi kamwe ku mugabane wa Afurika afite igice kivuga ku bucuruzi na serivisi aricyo kirimo ibirebana n’ubwishingizi.

Ati “Uku kwibohora dutegereje mu myaka iri imbere kuvuze guha amahirwe ibigo byo muri Afurika yo guhangana no gukorana nta mupaka mu kubaka umugabane ushyize hamwe”.

Akomeza avuga ko Kuba bahuye baturutse mu bihugu bigera kuri 32 byo ku Mugabane wa Afurika, hatirengagijwe n’abandi baturutse hakurya ku yindi migabane, ndetse ko byerekana urukundo bakunda Afurika kandi ko ari ibyo kwishimirwa, ndetse aboneraho kubasaba ubufatanye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo