APR FC yateye intambwe ya mbere inyagira Anse Reunion

Mu mikino ya CAF Confederation Cup ihuza amakipe yitwaye neza iwayo, ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda yatsinze Anse Réunion FC ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, itera intambwe igana mu ijonjora rya kabiri.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018 watangiye APR FC yiharira umupira cyane. Iyi Kipe y’Ingabo z’ u Rwanda yakomeje kotsa igitutu Abanya-Seychelles iza kubabonamo igitego cya mbere ku munota wa 12 cya Bizimana Djihad wateye ishoti rikomeye umunyezamu, Ricky Rose ntiyabasha kurikuramo.

Anse Réunion yarushwaga mu kibuga hagati yakomeje kurwana ku izamu ryayo, ikanyuzamo gake ikazamukana imipira yihuta ariko kuyigeza imbere bikaba ikibazo kuko Mugiraneza wari hagati mu kibuga afatanya na Bizimana Djihad nta mahirwe na make babahaga. Igice cya mbere cy’umukino kirangira ikipe ya APR FC ibonye igitego 1 nyamara ariko ihusha ibitego bigera kuri 3 byari byabazwe.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino Umutoza Jimmy Mulisa wari umaze igihe arwaye yafashe icyemezo cyo gusimbuza Sekamana Maxime agaha umwanya Nshuti Innocent.

Gusimbuza Muhadjili Hakizimana hakinjira Itangishaka Blaise byatanze umusruro ku ikipe ihagarariye u Rwanda kuko ku munota wa 70 byafashije iyi kipe ya APR FC kubona koruneli maze Bizimana Djihad ku mupira wari umusanze awuboneza mu rushundura igitego cya kabiri kirinjira.

Anse Reunion ifite akazi ko kwishyura ibitego 4

Umutoza Mulisa yongeye akora izindi mpinduka, Byiringiro Lague asimburwa na Martin Twizerimana ku munota wa 77 waje nawe ashaka igitego umupira wa mbere ukomeye yateye ukubita igiti cy’izamu. Issa Bigirimana yanze kuva mu kibuga adahagurukije abafana, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 81 mbere y’uko Bizimana Djihad arangiza akazi kose ku munota wa nyuma atsinda icya kane cya APR FC cyari icya gatatu cye, bikaba ari n’ubwa mbere kuva yatangira gukina ruhago yinjije ibitego bitatu wenyine.

APR FC yanyagiye Anse Reunion yo muri Seychelles

Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na ANse Reunion uzabera muri Seychelles mu matariki ya 20 na 21 Gashyantare.Kugeza ubu amahirwe yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma aho amakipe 16 azakomeza muri rusange azahura n’andi 16 azaba yasezerewe mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League akishakamo azerekeza mu matsinda.

Ikipe izava hagati ya APR FC na Anse Réunion FC izacakirana na AS Djoliba yo muri Mali.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo