Polisi yangije litiro 31560 z’inzoga z’inkorano muri Ngororero na Gakenke

Mu karere ka Gakenke na Ngororero, polisi y’igihugu yafashe inangiza inzoga z’inkorano zigera kuri litilo 31560, inafunga inganda ebyiri zikora izi nzoga.

Nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza, ngo izi nzoga zafashwe mu mukwabo wa Polisi y’igihugu, ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, RBS n’abayobozi b’utwo turere, ubwo ku ikubitiro habanje gufatwa litiro 27000 zifatizwe mu ruganda rw’uwitwa Pierre Claver Niyondora wo mu Murenge wa Rususa mu Karere ka ngororero, izindi 4560 zizwi ku izina ry’ubusabane zifatirwa mu Murenge wa Gakenke, mu ruganda rw’uwitwa Mukeshimana Annonciatte.

Aba bombi bahise batabwa muri yombi, hahita hafungwa n’inganda zabo.

Izi nzoga zamenwe imbere y’ibihumbi by’abantu bari baje kureba uko bikorwa, banagirwa inama na polisiy’igihugu ko badakwiye kujya banywa izi nzoga zitemewe, kuko zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Aba bayobozi kandi bakomeje basaba ko abaturage bakomeza gutanga amakuru y’ahari inzoga z’inkorano kugira ngo bikumirwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo