Umunyarwandakazi yatangiye amahugurwa mu bazasifura igikombe cy’Isi

Umusifuzi w’umunyarwandakazi, Salma Rhadia Mukansanga ari I Doha, muri Qatar we na bagenzi be bagomba gutorwamo abazasifura igikombe cy’Isi muri ruhago y’abagore, kizaba muri 2019 mu Bufaransa.

Mukansanga wa Gatatu uhereye i Bumoso

Iyi nama yahuje abasifuzi bagera kuri 33 baturutse mu bihugu bitandukanye bigera kuri 56, yitabiriwe kandi na Hani Ballan wungirije umuyobozi wa komite y’abasifuzi muri FIFA na AFC, Massimo Bussacas, umuyobozi w’agashami k’abasifuzi muri FIFA n’abandi bayobozi bakomeye ku rwego rwa FIFA.

Ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye iyi nama, Ballan yagize ati “twishimiye kubakira mu rwego rwo kugira ngo hakorwe ibizamini ku buzima bwanyu n’uburyo mukomeye ndetse n’ibindi bizamini bizagenda bikorwa kugira ngo mwitegure neza irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’abagore, iki cyumweru rero kibabere umwanya mwiza wo kugira ngo mwungukire muri byinshi byabateguriwe”.

Yakomeje avuga ko urutonde rw’abazasifura, ruzagendera ku kuba umusifuzi yaritwaye neza mu mikino yagiye asifura, kuba asobanukiwe neza umukino wa ruhago, uko agaragara, ko kandi uyu mwiherero uzabafasha kubona ibyo bakeneye byose kugira ngo bategure neza irushanwa.

Yanababwiye ko iki ari cyo gihe cyo kugira ngo bigaragarize abashinzwe guhitamo abazasifura igikombe cy’isi cy’abagore, mu gihe biteganijwe ko bazatangazwa tariki 7 Kamena kugeza tariki 7 Nyakanga, ndetse ko ubwitange ari kimwe mu bizabafasha kugera ku byo bifuza.

Einsten we yababwiye ko kuba bari I Doha bisobanuye ko hari icyo barusha abandi, ko rero bagomba kwigirira icyizere.

Mukansanga usanzwe ari umuganga, yatangiye gusifura muri 2007 agera ku rwego mpuzamahanga muri 2012 yitwara neza mu marushanwa arimo amajonjora y’igikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 17, 20 n’abakuru, mu marushanwa akomeye arimo All Africa Games yabereye i Brazzaville mu 2015, ndetse na CECAFA Women challenge 2016 yabereye Uganda muri Nzeri.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo