Kigali : Perezida Kagame yakiriye Perezida Ali Bongo wa Gabon

Kuri uyu wa Kabiri Perezida kagame yakiriye mugenzi we wa Gabon Perezida Ali Bongo, banagirana ibiganiro, mu ruzinduko rw’akazi uyu muyobozi yagiriye mu Rwanda.

Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rw’umunsi umwe, ku kibuga cy’indege yakiriwe n’abayobozi b’u Rwanda barimo Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.

Perezida Ali Bongo aheruka mu Rwanda muri Kamena 2016 mu Nama yiga ku mugambi wo kugira umugabane wa Afurika, isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa”, ubwo we na Perezida Kagame bakuragaho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefone mu guhamagarana hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakira mugenzi we wa Gabon Perezida Ali Bongo

Abakuru b’ibihugu byombi baheruka guhurira nanone mu Nteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu 2018, yanahuriranye n’itangira rya manda ya Kagame nk’umuyobozi wayo.

Gusa uretse izi nama u Rwanda na Gabon bikaba bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku nyungu z’ibihugu byombi mu ngeri zitandukanye, nko mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere aho RwandaAir ikora ingendo muri Gabon n’ibindi.

Biteganyijwe ko urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’inzego zo muri Gabon bazanoza imikoranire yo gutangira gukorera ubucuruzi muri Gabon mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo.

Umubano w’u Rwanda na Gabon watangiye ku mugaragaro, ubwo ibihugu byombi basinyanaga amasezerano y’imikoranire mu 1976, nyuma akaza kuvugururwa mu 2010.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo