Kenya : Umushinjacyaha mukuru yeguye, ahita asimbuzwa

Uwari umushinjacyaha mukuru muri kenya, Githu Muigai yafashe icyemezo cyo kwegura ku mwanya yari amazeho imyaka itandatu.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyata n’akababaro, akaba yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko ababajwe n’iyegura rya Githu,
Ati “Nakiranye ukwicuza iyegura ry’umushinjacyaha mukuru, professor Githu Muigai. Ndamushimira ku kazi yakoze igihe kingana n’imyaka itandatu n’igice. Nashyizeho umusimbura, Paul Kihara Kariuki”.

Nubwo Githu yeguye ariko ntabwo haratangazwa impamvu y’iyegura rye, gusa hari abavuga ko byaba bifite aho bihuriye no kuba Leta ishobora kuba yarivanze mu mikorere ye nk’umunyamategeko.

Gusa ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye muri kenya bakomeje kugaragaza akababaro batewe no kwegura kwe, ari na ko bavuga ko yabaye umuntu w’ingirakamaro ku gihugu cya Kenya, bitewe n’uburyo yagerageje kwitwara mu mirimo yari ashinzwe.

Githu wasezeye kuri uyu mirimo, mu mirimo yakoreze hagaragaramo kuba yarabaye intumwa y’umuryango w’abibumbye ishinwze kurwanya ivangura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo