Rubavu : Kubera igihombo baterwa n’ibirayi bahisemo kwihingira amasaka

Mu Murenge wa cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bavuga ko batangiye kureka guhinga ibirayi, ahubwo bayobotse amasaka bitewe nuko ibirayi bibatera ibihombo.

Aba bahinzi babishingira ku kuba bagura imbuto y’ibirayi ku mafaranga 400, bajya kubigurisha byeze bakabigurisha ku mafaranga 80, bityo ngo bahisemo kwihingira amasaka nubwo ubuyobozi ngo bubibabuza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo buvuga ko abaturage baGomba guhinga ibihingwa biri muri gahunda bihaye, ko bagomba guhinga ibirayi kuko ibibazo byari birimo biri kugenda bikemurwa.

Aba bahinzi bavuga ko iyo bagerageje guhinga amasaka bababuza ariko ngo n’ubundi abayobozi bamara kugenda bagakomeza gutera bitewe nuko ngo nta nyungu babona mu mihingire y’ibirayi.

Nyamara ubuyobozi buvuga kandi ko iyo ibirayi bibaye bike ku isoko, bituma igiciro kizamuka cyane bityo bikagira ingaruka ku baryi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo