Kayonza : Bavuga ko guca ubuzunguzayi muri Kigali byatumye bwiyongera mu Ntara

Nyuma y’aho umujyi wa Kigali ufatiye ingamba zikaze zo guca ubucuruzi bw’akajagari, hari impungenge z’uko ubu bucuruzi bushobora kwimukira ahandi mu ntara.

Bamwe mu baturage batuye muri Kayomza bawiye radiotv10 ko uburuzi n’ubu buri kwiyongera mu bice byo mu ntara bitewe nuko ubuzunguzayi bwaciwe mu mujyi wa Kigali.

Ibicuruzwa birimo imyembe, ibinyomoro n’ibindi abaturage bavuga ko bifungiwe muri stock y’isoko rya Kayonza, ba nyirabyo biganjemo abagore n’abakobwa, ntibahakana ko bafatiwe mu bucuruzi bw’akajagari, ariko ntibibabuza kugaragaza ko barenganijwe,Ku bwabo ngo nta soko ritagira marato.

Cyakora aba bafatwa nk’abacuruza mu kajagari muri kayonza, bavuga aho bahawe gucururiza ari hato cyane ugereranije n’umubare wabo, bavuga ko baramutse bahawe aho gucururiza hisanzuye bareka kuzerereza ibicuruzwa, Ibintu bituma bahangana n’inzego zibishinzwe.

Anselme KAYIGIRE uyobora ishami rishinzwe imari mu Karere ka Kayonza avuga ko marato na yo ifatwa nk’ubucuruzi bw’akajagari inzego za leta zidashaka, kuko ngo yorohereza abayikora gukwepa imisoro.

Tariki 23 Kanama 2017 nibwo umujyi wa Kigali watangaje umwanzuro ndakuka wo gukoresha imbaraga z’inzego z’umutekano mu guhangana n’abakora ubucuruzi bw’akajagari.

Ni umwanzuro wahise urusha imbaraga abakora ubucuruzi bw’akajagari basaga nk’abananiranye, ngo niba abakoreraga ubwo bucuruzi mu mujyi wa Kigali barimukiye mu bice by’intara ku bwinshi, hari abasanga n’ubundi izo mbaraga zizabakurikirana kuko n’ubundi ingaruka ari zimwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo