Urusengero rwa Bishop Rugagi rwafunzwe

Insengero ebyiri zihererye mu mujyi wa Kigali ari zo Redeemed Gospel Church rwa Bishop Rugagi Innocent n’urusengero rw’inkuru Nziza zafunzwe bitewe no kutubahiriza amabwiriza zahawe n’ubuyobozi bw’akarre ka nyarugenge

Guhera ku munsi w’ejo tariki 12 Gashyantare nibwo inzugi z’izi urusengero Redeemed Gospel Church zashyizweho ingufuri, nyuma y’uko n’ubundi hari uwatanze amakuru yuko ruteza urusaku rwinshi, hakiyongeraho no kuba rwari rwasabye kubahiriza amabwiriza rwahawe n’Akarere ka Nayrugenge.

Urusengero rwa Bishop Rugagi rufunzwe mu gihe itorero ayobora riri mu giterane cy’iminsi 77 cyahawe izina rya "Habwa’’ kiba buri munsi nimugoroba.

Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganyiriza ko abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo.

Ingingo ya 108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo ku wa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igena igihano ku bateza urusaku cy’igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo