Areruya Joseph yaje ku mwanya wa mbere, n’u Rwanda ku mwanya wa Gatatu ku rutonde nyafurika

Impuzamashyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI) ryashyize ku mwanya wa mbere umunyarwanda Aruruya Joseph, n’u Rwanda ku mwanya wa Gatatu ku mugabane wa Afurika, ku rutonde rw’abitwaye neza mu gusiganwa ku magare.

Dore urutonde rw’abakinnyi ba mbere muri Afurika :
1. Joseph Areruya - Rwanda
2. Abraham Meron - Érythrée
3. Smit Willem Jakobus - Afrique du Sud
4. Teshome Meron - Érythrée
5. Galdoune Ahmed Amine - Maroc

Ibihugu bitanu bya mbere muri Afurika :
1. Érythrée
2. Afrique du Sud
3. Rwanda
4. Maroc
5. Algérie

Areruya Joseph w’imyaka 21 y’amavuko ni we munyarwanda ubashije kwesa agahigo ko kuza ku mwanya wa mbere ku mugabane wa Afurika kuri iyi nshuro, bikaba no ku nshuro ya mbere u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika.

Areruya Joseph abashije kwesa aka gahigo nyuma gutwara irushanwa rya Tour de l’espoir riherutse kubera muri Cameroun, La Tropical Amissa Bongo, Tour du Rwanda n‘andi biri no mu byafashije cyane ikipe y’u Rwanda kuza ku mwanya wa hafi, wa Gatatu, bitewe nuko bagiye bakora nk’ikipe muri aya marushanwa yose yabahesheje kugera kuri uyu mwanya.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abakinnyi babiri baza mu 10 ba mbere ku rutonde rwashyizwe hanze na UCI, uwa kabiri akaba ari Valens Ndayisaba uri ku mwanya wa 10, avuye ku mwanya wa 12 yari ariho, ku rutonde rw’abakinnyi 40 ba mbere muri Afurika, kugeza ubu u Rwanda rufitemo abanyonzi barwo batandatu, barimo Nsengimana Jean Bosco uri ku mwanya wa 19, Bonaventure Uwizeyimana ku mwanya wa 28, Gasore Hategeka ku mwanya wa 29 n’Uwizeye Jean Claude ku mwanya wa 33.

Ikipe y’amagare y’u Rwanda yaje kumwanya w Gatatu, isimburanye n’iya Maroc, bitewe nuko Maroc ubu iri ku mwanya wa kane, ari yo yarahoze ku mwanya wa Gatatu.

Ubu hategerejwe kureba amakipe yigaragaza mu irushanwa nyafurika ryo gusiganwa ku magare, riri kubera mu mihanda ya Kigali na Bugesera mu Rwanda, rikaba ryatangiye none tariki ya 14 Gashyantare.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo