Polisi yashinze ibirindiro ku nzu y’abafatanyije na Zuma kunyereza umutungo

Polisi yo muri Afurika y’epfo yagose inzu y’umuryango wa Gupta, ushinjwa gufatanya na Perezida Jacob Zuma kunyereza umutungo w’igihugu.

Mu masaha y’igitondo nibwo imodoka z’abashinzwe umutekano muri Afurika y’Epfo zashinze ibirindiro ahari inzu y’umuryango wa Gupta, igikorrwa bivugwa gifitanye isano n’ifatwa ry’ubutegetsi, nyuma yo kweguza Jacob Zuma, uregwa ibyaha bya ruswa.

Kuri uyu wa gatatu nibwo biteganyijwe ko Zuma atanga umwanzuro wa nyuma ku ibaruwa yahawe n’ishyaka rya ANC imusaba kwegura nubwo we yakomeje kwigaragaza nk’utabikozwa, ngo kuko yifuzaga kwegura nyuma y’amezi atatu cyangwa atandatu.

Nk’uko ishyaka ANC ribivuga, biteganijwe kandi ko Zuma aza kweguzwa biciye mu matora y’abagize inteko ishingamategeko, bityo hakarebwa umubare w’abashyigikiye kwegura kwe n’abatabishyigikiye.

Umuryango wa Gupta ugizwe n’itsinda ry’abahinde bakorera bafite inganda muri Afurika y’Epfo ziteranya mudasobwa, bafite ibitangazamakuru ndeste bakanakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Bikaba bivugwa ko aba bagize uruhare mu bikorwa byo kunyereza umutungo w’igihugu bafatanyije na Zuma.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo