Dore uko ba Nyampinga bizihije Saint Valentin

Abakobwa bari mu mwiherero w’abazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda w’uyu mwaka, bizihije umunsi w’abakundana, baririmba indirimbo z’urukundo, babyina ndetse banasangira.

Abakobwa bari mu mwiherero bamanyuriye hamwe umutsima

Aba bakobwa bagera kuri 20 bari mu mwiherero i Nyamata, umunsi w’abakundanye wabagereyeho batari kumwe nabo bakundana by’umwihariko, ku babafite.

Aba bakobwa uko ari 20 bose batambutse ku itapi itukura
Nubwo Saint Valentin yabasanze mu mwiherero bateguye uburyo bwabo bwo kuyishimira

Nubwo ari abakobwa gusa ariko bagerageje kuryoshya uyu munsi, bitewe n’ibihe barimo, aho bari muri Golden Tulip Hotel iri Nyamata, mu myambaro ikunze kwambarwa kuri uyu munsi yiganjemo umutuku n’umukara, ari nako batambuka ku itapi itukura bari bateguriwe.

Abakobwa bari mu mwiherero i Nyamata basangiriye hamwe
Aba bakobwa kandi barabyinnye baranaririmba

Bamwe mu bafite impano yo kuririmba muri bo bakanyujijeho mu ndirimbo z’urukundo zakunzwe cyane, banagize kandi umwanya wo gusangirira hamwe, nyuma kumanyura umutsima bose.

Umutsima abari mu mwiherero bamanyurihe hamwe

Biteganijwe ko aba 20, bazatorwamo uzahagararira u Rwanda nka Miss Rwanda, tariki 24 Gashyantare muri Kigali Convention Center.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo