Mu mwaka wa 2016,Ibiza byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175$ ku Isi

Mu mwaka wa 2016,Ibiza byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175$ ku Isi

Ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage,Munich RE,kiravuga ko umwaka wa 2016 Ibiza byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175 z’amadorali ku isi.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’iki kigo igaragaza ko ibyo biza byabayeho ahanini byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yateye gushyuha kw’umubumbe w’isi ibintu bikagira ingaruka mbi cyane. Ingero ngo ni nk’imitingito yo mu Buyapani, imiyaga y’inkubiri muri Amerika na za Haiti, imyuzure mu Bushinwa, imvura n’izuba byangije byinshi mu bihugu binyuranye bya Africa.

Ku rwego rw’isi, mu 2016 imibare ivuga ko uyu mwaka ari wo ibiza byangije byinshi kurusha indi yabanje.Imitingito ibiri yabereye mu Buyapani ngo yonyine yangije miliyari 31 z’amadorali mu gihe Imyuzure yabaye mu Bushinwa nayo ngo yonyine yangije ibingana na miliyari 20 z’amadorali.

CNN ivuga ko umuyaga wiswe Matayo wahitanye abantu bagera mu ijana muri Haiti wangiza ibintu bifite agaciro ka miliyari 10 z’amadorali. Muri rusange iyi raporo igaragaza ko ibiza byabaruwe ku isi byahitanye abantu bake mu mwaka wa 2016 ugereranyije n’abo byahitanye mu 2015.