EAC : Abasirikare b’inzobere mu buvuzi bari kwiga ku buryo banoza imikoranire

I Kigali hateraniye inama ihuje abasirikare b’inzobere mu buvuzi mu karere ka Afurika y’uburasirazuba (EAC) mu rwego rwo kwiga ku mikoranire.

Abasirikare b’inzobere mu buvuzi baturutse mu bihugu bigize EAC bateraniye i Kigali mu nama igamije kunoza imikoranire y’izi ngabo mu rwego rw’ubuvuzi. Iyi nama y’iminsi 5 yitezweho kuzamura uburyo ibihugu bikorana mu buvuzi bwa gisirikare no kuzamura uru rwego muri rusange.

Iyi nama ibaye mu gihe muri Mutarama uyu mwaka ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byatangije urugamba rwo gufatanya nk’ibihugu bigize umuryango n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, muri gahunda z’ingenzi zizatuma abatuye ibyo bihugu bagira ubuzima bufite ireme.

Mu kurwanya no kwirinda indwara, akarere kari gukorana kuri gahunda yo guhanahana amakuru ku ndwara zandura n’izitandura, ishyirwaho rya laboratwari y’icyitegererezo y’akarere hakanongererwa ubushobozi n’iz’imbere mu bihugu.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Owora Othieno, yavuze ko hari n’izindi ngamba ziteganywa mu kongerera imbaraga ubushobozi bw’ibihugu mu bwirinzi, ubuvuzi n’uburyo bwo kurenga burundu indwara zandura n’izitandura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo