Kubera uburwayi, Umunyamakuru Mama Eminente yafunguwe

Kubera impamvu z’uburwayi, urukiko rw’ibanze rwa Rosoro rwafashe icyemezo cyo kurekura Mugabushaka Jeanne de chantal uzwi nka Mama Eminante wari ufunzwe azira ubwambuzi.

Mama Eminante yakunze kugaragarwaho n’ikibazo cy’uburwayi bukomeye bw’akaguru, dore ko mu minsi yashize yarwariye mu bitaro bya CHUK, nyuma yuko yagerageje no kwivuriza muri Amerika ariko bikanga kugeza ubu kakaba katarakira.

Kuri uyu wa kane nibwo urukiko rwa Rusororo rwafashe icyemezo cyo kurekura Eminante, wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri ndetse n’amande angana na miliyoni eshatu, ubwo hari muri gicurasi umwaka ushize.

Mama Eminente ugiye gukurikiranwa ari hanze, yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru hano mu Rwanda, ku ma radiyo yigenga ndetse anamenyekana nk’umukemurampaka w’amarushanwa arimo n’aya Nyampinga w’u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo