Humble Gizzo yibarutse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye ko mu ijoro ryakeye Amy Blauman umufasha wa Humble Gizzo yibarutse imfura ye y’umukobwa.

Humble gizzo yatangaje ko Amy Blauman yabyaye neza, abyarira ku bitaro bya Confluence Health biri I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu minsi mike ishize kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare nibwo Army yanditse amagambo agaragaza kwishimira gutangira ubundi buzima, abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yagize ati “ Igihe kirageze. Igice kimwe cy’ubuzima bwanje cyarangiye, ikindi nacyo kiri gutangira. Ariko nzi ko hamwe na buri gice, burya twubakira ku byabanje, uko tugenda twigira imbere niko tugera ku byiza. Nishimiye ibyiza byose bitangaje nabashije kugeraho kandi nejejwe n’ibyiza biri imbere”

Manzi James uzwi nka Humble Gizzo mu itsinda rya urban Boyz we n’umukunzi we Amy Blauman bahagurutse mu Rwanda tariki 15 Ukuboza umwaka ushize bagiye kubyarira muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Humble Jizzo yasize avuze ko bajyanyweyo no kwiyerekana mu muryango ndetse no kuhabyarira imfura yabo.

Ubutumwa Amy aherutse kunyuza kuri Facebook
Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo