Cote d’ivoire:Abahoze ari ari inyeshyamba bigaruriye akarere ka Bouake

Cote d’ivoire:Abahoze ari ari inyeshyamba bigaruriye akarere ka Bouake

Urufaya rw’amasasu rwumvikanye mu nkambi ya gisirikare ya daloa, mu burengerazuba bwa cote d’ivoire nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters.

Reuters ivuga ko Ibi bije bikurukira nanone urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu ijoro ryakeye muri kandi gace k’iki gihugu kitwa Bouake, aho abahoze ari abarwanyi bibye intwaro mu birindiro by’ bapolisi baranabyigarurira gusa ngo ntamubare wabaguye muri iyi mirwano urashyirwa ahagaragara.

Abarashe aya masasu bivugwa ko ari abjinjwe mu gisirikare , bakuwe mu mutwe w’inyeshyamba wa force nouvelle wahoze ugenzura kimwe cya kabiri cya cote d’ivoire yose. Aba barashe ngo bigumuraga basaba ko umwe umwe yahabwa amadorali 800 n’inzu yo kubamo.

Aka gace ka Bouake kahoze n’ubundi ari ikicaro cy’izi nyeshyamba , umusirikare wa leta ukorera I abijan mu murwa mukuru yavuze ko leta yohereje muri akagace umubare munini w’abasirikare bakaza umutekano.

Kugeza abaturage bo mu gace ka Bouake basabwe kutacaracara, bategekwa kuguma mu ngo zabo, k’uko umutekano wabo wajya mukaga isaha aiyo ariyo yose.