ARPL : APR FC yabonye amanota 3 kuri mukeba Rayon Sports

APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wari uw’ikirarane muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki 25 Gashyantare 2018.

Uyu mukino w’ishiraniro uba utegerejwe na benshi, ntiwagaragayemo bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Bizimana Djihad wari ufite amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina ku ruhande rwa APR FC na Dominique Savio Nshuti wavuye muri AS Kigali uzemererwa gukina imikino yo kwishyura. Ku rundi ruhande, Rayon Sports ntiyari ifite rutahizamu umaze iminsi ayirokora Hussein Tshabalala wavuye mu Amagaju, mu gihe Chris Mbondi na Yacine Mugume bashyizwe hanze kubera umubare w’abanyamahanga.

Nk’abatoza bataba bashaka gutsindwa igitego cya kare mu mukino ukomeye, Karekezi Olivier wa Rayon Sports na Jimmy Mulisa wa APR FC basabye abakinnyi babo kurinda izamu mu minota ya mbere. Ibi byatumye umwanya munini umupira ukinirwa hagati mu kibuga n’uburyo bwabonetse ku ruhande rwa APR FC kuri coup franc yo hafi y’urubuga, Muhadjili Hakizimana ayitera mu rukuta.

Ku burangare bw’umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame utabashije kumvikana na ba myugariro be, APR FC yafunguuye amazamu ku gitego cya Muhadjili Hakizimana wahise ajya kucyishimira yambura umupira yereka abafana nimero 10, umusifuzi Hakizimana Louis ahita amuha ikarita y’umuhondo.

APR FC yongeye kubona andi mahirwe imbere y’izamu, Bakame afata umupira ahita awohereza imbere, Kwizera Pierrot agerageza ishoti ryo hanze y’urubuga rw’amahina umupira uca hanze gato.

Nubwo Rayon Sports ariyo yari ku gitutu ishaka igitego cyo kwishyura, mu kibuga nta kidasanzwe abakinnyi bakoraga byatumye APR FC ihererekanya neza, Issa Biririmana aca mu rihumye Ange Mutsinzi ashaka igitego cya kabiri ariko Bakame afata umupira.

Ibintu byabaye bibi kuri APR FC ku munota wa 40 ubwo Muhadjili yabonaga ikarita ya kabiri y’umuhondo kubera kugwa mu rubuga rw’amahina ashaka penaliti ahubwo ahita ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Byari amahirwe kuri Rayon Sports gukina n’ikipe ituzuye iminota 50 ndetse igice cya kabiri gitangiye umutoza Karekezi yakoze impinduka akura mu kibuga Niyonzima Olivier aha umwanya Yannick Mukunzi bidatinze akuramo Nahimana Shassir aha umwanya Bimenyimana Bonfils Caleb.

Byatumye itangira kwiharira umupira ndetse ihusha uburyo bubiri imbere y’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves. Mulisa yabonye ko atangiye kurushwa yahise akuramo Iranzi Jean Claude aha umwanya Nshuti Innocent wfatanyije na Issa Bigirimana, ikipe yabo yongera kugaruka mu mukino.

Ku bakunzi ba APR FC byari ibyishimo ndetse bafana cyane mu gihe aba Rayon Sports byari bigoye kumenya ko bari mu kibuga kandi aribo benshi.

Nubwo Karekezi atigeze yicara kuko yakomezaga gusaba abakinnyi be gushaka igitego nta cyo byatanze kuko iminota isanzwe yarangiye ari igitego cya APR FC ku busa n’amahirwe Kwizera Pierrot yabonye mu minota y’inyongera ntacyo yabyaye.

Karekezi Olivier yatsinzwe na APR FC ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’umukino w’Irushanwa ry’Intwari yatakaje ku bitego 2-1.

Mu mikino 47 aya makipe amaze guhura muri Shampiyona, Rayon Sports yatsinze 13, APR FC itsinda 19, zinganya 15.

APR FC yazamutse ku mwanya wa Gatatu n’amanota 20 iwusimbuyeho Rayon Sports ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Kiyovu Sports na AS Kigali.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

Rayon Sports : Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Eric Rutanga, Usengimana Faustin, Niyonzima Olivier Seif, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir na Ismaila Diarra

APR FC :
Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel, Nshimiyimana Amran, Rukundo Dennis, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjili na Issa Bigirimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo