Mani Martin yatangaje impamvu indirimbo yakoranye na Sauti Sol itasohotse

Mani Martin avuga ko kuba indirimbo yakoranye na sauti sol itarasohoka byatewe ahanini nuko habanje gusohoka Afrikan Star iri tsinda ryakoranye na Burna Boy.

Ibi Mani Martin yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Sunday Night, gusa akaba atatangaje igihe abona izagira hanze, nubwo isa nk’iyatewe utwatsi kubera amashusho yanenzwe rugikubita, ubwo Mani Martin yayashyiraga hanze agaragaza uburyo amashusho azaba ameze.

Indirimbo Mani Martin yakoranye na Sauti Sol ntibatangaza igihe izasohokera

Indirimbo Mani Martin yakoranye n’itsinda Sauti Sol yavuzweho byinshi bitewe n’amashusho ayigaragaramo byavuzwe ko atubahisha umuco Nyarwanda bitewe nuko hagaragaramo umukobwa usa nk’uwambaye ubusa, agaragaza bimwe mu bice by’umubiri we.

Umukobwa bivugwa ko yari yambaye ibitubahisha umuco Nyarwanda

Nubwo yatangaje ibi ariko nyuma gato yuko bari bamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo, ndetse n’igitaramo Sauti Sol yari yakoreye i Kigali mu birori bisoza umwaka wa 2017, Mani Martin abajijwe igihe atekereza ko iyi ndirimbo yazagira hanze, yatangaje ko ari ibintu bakeneye kwigaho bakareba igihe nyacyo cyane ko buri ruhande rufite igihe kinogeye cyo gushyirira hanze indirimbo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo