Mu gihugu cya kenya, amashyaka ari mu murongo w’ishyaka riri kubutegetsi bw’iki gihugu , akomeje gushingwa kubwinshi.

Mu gihugu cya kenya, amashyaka ari mu murongo w’ishyaka riri kubutegetsi bw’iki gihugu , akomeje gushingwa kubwinshi.

Nubwo abayashinga bavuga ko iki ari ikimenyetso cya demokarasi, kuruhande rw’abatavugarumwe n’leta ya kenyatta bavuga ko ibi ari ugushakira perezida uhuru kenyatta inzira ndakumirwa yo kongera kwiyamamaza.

Inkubiri y’ishingwa ry’amashyaka mashya mu gihugu cya kenya, leta ntihwema kuyigaragaza nk’isura nzima muri demokarasi. Gusa igitera inkeke abatavugarumwe n’ubutegetsi buriho, nuko ashingwa aba agendera mu kwaha kwa jubilee impuzamashyaka arikubutegetsi.

Kugeza ubu amashyaka nka party of national unity, Democratic party na maendeleo chap chap, amaze gushinga ibiro mu migi myinshi muri iki gihugu, yose atumbiriye kugira uruhare mu matora ateganyijwe ,mu kwa 8, uyu mwaka.

Ibi biraba mugihe abayobozi n’abakomiseri barindwi batoranyirijwe kuyobora inama y’amatora muri iki gihugu Independent electoral and boundaries commission (IEBC) ABATAVUGARUMWE N’UBUTEGETSI bakomeje kubamaganira kure bavuga ko ataribo bari bakwiriye intebe zo muri iyi komisiyo.

Uguhangana mu magambo n’ibitekerezo kw’amashyaka, jubilee iriri k’ubutegetsi rya perezida uhuru kenyatta n’impuzamashyaka atavugarumwe nabwo cord, bitera inkenke abrebera hafi politiki y’iki gihugu, bikanga ko amatora y’uyu mwaka atindowe yamera nk’ayo mu 2007, ubwo mwai kibaki yatsindaga uwo bari bahanganye Raila odinga ukinahahanyaza magingo aya. Aya matora yeteye imvururu zaguyemo ibihumbi by’abanyakenya bigaragambyga.