Usain Bolt ashobora kuza mu Rwanda nyuma yo gusinya muri Mamelodi

Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare nibwo icyamamare mu mukino wo kwiruka n’amaguru, Usain Bolt yamaze kwemererwa gukina mu ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo muri ruhago, nyuma gusinya amasezerano nk’umukinnyi mushya wayo, no gusezera ku mukino wo kwiruka n’amaguru.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter Usain Bolt yahise atangaza ko yamaze kwemerwa n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo mu cyiciro cya mbere biteganijwe ko izahura na Rayon Sports yo mu Rwanda mu mikino ya 1/16 mu mu mikino ya CAF Confederation Cup iteganijwe kuba muri Werurwe.

Kugeza ubu ntabwo biratangazwa niba iyi kipe ya Mamelodi mu bakinnyi izitwaza, hazaba harimo na Usain Bolt wamaze kwemerwa nk’umukinnyi w’iyi kipe.

Usain Bolt yagiye aca gahigo mu kwiruka

Umunya Jamaica Usain Bolt w’imyaka 31 y’amavuko, yamenyekanye cyane nk’umugabo waciye agahigo ko kuba uwa mbere ku Isi mu kwiruka metero 100 na 200 mu mikino yo gisiganwa n’amaguru (Athletism), ndetse akaba yaragiye yegukana ibihembo bikomeye mu marushanwa ya Olympic n’andi, gusa akaba aherutse gusezera bitewe no kumva atari ashoboye gukomeza uyu mukino.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo