Kigali : Hari abafashijwe kureka ubuzunguzaji batangiye kunguka, abandi barahomba bagasubira mu mihanda

Kigali : Hari abafashijwe kureka ubuzunguzaji batangiye kunguka, abandi barahomba bagasubira mu mihanda

Bamwe mu bo umujyi wa Kigali wafashije kureka ubucuruzi bwo mu mihanda, binyuze mu kububakira amasoko, kubasonera imisoro, ubukode no gutanga igishoro kuri bamwe, baravuga ko byahinduye byinshi mu mibereho ya bo ; dore ko hari n’ abahamya ko mu mezi atandatu gusa, ubucuruzi bumaze kwaguka incuro eshatu. Gusa nko mu isoko rya Nyabugogo, ngo bafite imbogamizi zishingiye ku bo gahunda zo guca ubucuruzi bwo mu mihanda zitarageraho ; n’ abo zagezeho, banafashe ibibanza muri iri soko, bahitamo gusubira mu mihanda, bakurikiyeyo abakiriya, Ibintu ngo bituma bamwe mu basigara mu isoko badacuruza neza.

yuma y’ aho umujyi wa Kigali utangiye gufasha abacururiza mu mihanda ku bireka, bamwe mu bo umujyi wajyanye mu isoko rya Nyabugogo, bacururizamo imboga, imbuto n’ imyenda, bavuga ko nyuma y’ amezi atandandatu barigezemo, batangiye kubona impinduka nziza, ugereranije n’ uko byari biri bagitemberana ibicuruzwa mu mihanda, dore ko hari n’ abahamya ko ubucuruzi bakora bumaze kwaguka hafi incuro eshatu.

Gusa ku rundi ruhande, mu isoko rya Nyabugogo, ngo bafite imbogamizi zishingiye ku bo gahunda zo guca ubucuruzi bwo mu mihanda zitarageraho ; n’ abo zagezeho, banafashe ibibanza muri iri soko, bahitamo gusubira mu mihanda, bakurikiyeyo abakiriya, Ibintu ngo bituma bamwe mu basigara mu isoko badacuruza neza.

Bamwe muri aba basanga kubura igishoboro ari cyo gitera kutareka gucururiza mu mihanda, abandi bagatunga agatoki imyumvire mike. Ariko rukuriye abacururiza mu isoko rya Nyabugogo, ruvuga ko ikibazo cy’ abasubira mu mihanda kizabonerwa umuti binyuze mu masezerano bari gusinyana n’ ubuyobozi, ndetse ngo guhindura imyumvire byanakemura ikibazo cy’ ubushobozi buke.

Ubuyobozi bw’ isko rya Nyabugogo bubarura abacuruzi 1950 ; barimo abagore n’ abakobwa 1118, bose bahoze bacururiza mu mihanda. Abu buyobozi busobanura ko nyuma yo kububakira iri soko, Umujyi wa Kigali wabasoneye imisoro n’ ubukode bw’ aho bacururiza mu gihe cy’ umwaka ; ndetse ngo hari n’ abahawe igishoro, byose bigamije kubafasha kubanza kwiyubaka. Nyuma yo kugeza izi gahunda ku bacururizaga mu mihanda ibihumbi 6500 mu 8500 babaruwe ; Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko mu byumweru bibiri biri imbere, uzatangira guca amande y’ amafrw ibihumbi 10 ku bazafatwa bagicuruzia mu mihanda n’ ababagurira ; nk’ ingamba Umujyi witezeho umuti urambye wo guhashya ubucuruzi bwo mu mihanda ngo butera umutekano muke n’ akajagari.