Musanze : Bafashe ingamba zo guhiga abacuruza inzoga zitemewe

Mu karere ka Musanze bamwe mu baturage batandukanye bemeza ko hari abenga inzoga zuzuyemo ibituma zitemerwa bagasiga isura mbi urwagwa rusanzwe rw’ibitoki, bigatuma ubuyobozi ngo buzimena zose iyo zibimenye.

Mu gihe hari bamwe mu baturage bo mu ntara y’amajyaruguru bamaze iminsi bavuga ko babujijwe kwenga inzoga z’ibitoki kubera kuzitiranya n’izivangwamo ibindi bituma zihinduka ibiyobyabwenge, hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bavuga ko bahagurukiye kurwanya abenga inzoga zitemewe ngo kuko abo aribo bakomeje gutuma inzoga isanzwe y’ibitoki nayo yitiranwa n’izo zitemewe bigatuma ubuyobozi buzimenera hamwe .

Muri bimwe mu bice muri iyi ntara hamaze iminsi humvikana abaturage binubira uburyo bahanirwa kwenga inzoga z’ibitoki babeshyerwa ko bavanzemo ibindi bintu ibi ngo byatumye n’abakeneye urwagwa rusanzwe babura aho barukura.

Nyuma yo gusanga abenga inzoga zitemewe bakomeje gusiga isura mbi urwagwa rw’umwimerere rw’ibitoki, ubu abenzi,abapimyi n’abanywi ngo bafashe ingamba zo guhiga ucuruza inzoga zitemewe ngo bagomba kumugaragariza ubuyobozi kuko abateza ibibazo.

Iki gice usanga abantu benshi bari mu bucuruzi bw’inzoga ngo bazigura n’abahinzi b’urutoki baziyengeye nyuma yo kwereka komite iba yaratowe ngo irebe ko ntacyo bavanzemo, zagera no ku isoko ngo hakaba umusogongezi kabuhariwe wumva niba ari umuhama w’ibitoki koko utavanzemo ibituma zitemerwa bemeza ko iki cyemezo bihaye kizabafasha kudahora batavuga rumwe n’inzego z’ubuyobozi kubirebana no kumenya urwagwa rwemewe n’urutemewe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo