Nyamasheke : Bahangayikishijwe n’ibyumba by’amashuri bishaje

Mu Murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko amashuri amwe yatangiye gusenyuka ayandi bakagira impungenge ko isaha ku isaha yagwira abanyeshuri cyangwa abarezi mu gihe cy’imvura.

Ku birometero nka 2 uvuye ku muhanda wa kaburimbo mu karere ka Nyamasheke, werekeza ahitwa kumbya niho hari ikigo cy’amashuri abanza cya Gitambi mu Murenge wa Kanjongo, ahari inyubako zatangiye gusenyuka, izindi abanyeshuri bigiramo zimwe ziyashije imitutu nubwo ku ruhande hagaragara ibyumba bitatu bigaragara ko bikiri bishya.

Kamari Aime Fabien, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke aherutse kuvuga ko iki kigo cyari gifite amashuri ashaje kuruta ahari, ariko ngo uko ubushobozi bugenda buboneka niko hubakwa andi, ariko nanone ngo ni uguhera ku mashuri afite ibibazo kuruta.

Ikibazo cy’inyubako z’amashuri zishaje za Gitambi ngo abarezi baho bakigaragaje mu mwaka wa 2017 nyuma y’ibyumba 3 byahubatswe muri 2016.

Kuri ubu ngo iki kigo cy’amashuri uretse kuba gifite inyubako zishaje ngo no kuba izisenyutse zidasimbuzwa izindi bituma abana babyiganira mu ishuri rimwe bigatakaza ireme umurezi atanga ku banyeshuri.

Ikindi kandi ngo n’inyubako ni nke ku buryo umuyobozi w’ishuri na we atagira icyumba kihariye akoreramo.

Magingo aya Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bubarura ibyumba 234 bikeneye kubakwa no gusanwa mu byumba 2600 biri muri aka karere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo