Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rumaze gusubika urubanza rwa Sous-lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka

Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rumaze gusubika urubanza rwa Sous-lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka

Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rumaze gusubika urubanza rwa Sous-lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka ubushinjacyaha bukurikiranyeho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Ni nyuma yaho uregwa agaragaje imbogamizi zirimo kutemera umwunganira agasaba ko yahabwa abandi bishyurwa na Ministeri y’ubutabera. Ku ikubitiro Uregwa yagaragaje ko atiteguye kuba yakomeza kuburana mugihe atemera umwunganira ku mpamvu zuko umwunganizi adafite amakuru ahagije kurubanza rwe nk’uwamwunganiraga mbere.

Ubushinjacyaha aha bwavuze ko icyo amategeko ateganya ku uregwa udafite ubushobozi bwo kwishyura abamwunganira, urugaga rw’abavoka rumushakira umwunganira kubuntu ngo arinabyo byakozwe. Uregwa kandi yasabye ko yahabwa igihe cyo gushaka impapuro kuri oridinateur zivuga kubyaha aregwa n’iburanishwa rye ataroherezwa mu Rwanda.

Yongeyeho ko yifuza abamwunganira bishyurwa na ministere y’ubutabera nkuko bikorwa kubandi avuga ko bakurikiranweho ibyaha bya genocide boherezwa mu rwanda, ndetse atanga urugero rwa Dr Leon Mugesera. Gusa ibi ubushijacyaha ntibubikozwa kuko buvuga ko nta masezerano Canada yigeze igirana n’u rwanda agenga iburanishwa ry’urubanza rwe bityo ko yaburana nk’abandi banyarwanda bakurikiranweho ibyaha bya jenoside kuko case ye itandukanye n’iy’abandi avuga ko boherejwe n’ibihugu by’amahanga kuburanira mu Rwanda .

Icyakora ubushinjacyaha bwongeyeho ko niba hari impapuro zigaragaza ayo masezerano yaba afite ,ko urukiko ko rwabisuzuma . Urukiko rumaze kumva impande zombi rwahaye igihe uregwa cyo gushaka izo mpapuro,urubanza rukazasubukurwa kuya 20. Gusa aha ubushinjacyaha bwahise bugaragaza ko iyo tariki ibubangamiye maze urukiko rwemeza ko urubanza ruzasubukurwa ku ya 27 Mutarama 2016.

Sous-lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka wagejejwe mu Rwanda ku wa 18 ugushyingo 2016 yoherejwe n’igihugu cya Canada ,ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo ibya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye muri Nyarugenge mu cyahoze ari perefectura ya Kigali.