Abashora imari hanze baracyahura n’inzitizi

Bamwe mu bashoramari mu rwego rwa servisi zifashisha ikoranabuhanga baratangaza ko amahirwe y’ishoramali leta yashyizeho amaze kubafasha guteza imbere ishoramali ryabo.

Ibi kandi ngo bimaze kubafasha kwagura ibikorwa byabo no hanze y’imipaka y’igihugu.

Aba bashoramari basanga kuba raporo mpuzamahanga zitandundukanye zikomeza kugaragaza u Rwanda nka hamwe mu bihugu byizewe gukorerwamo ishoramari, byabaye ngombwa ko nabo bafata iya mbere mu gusangiza ibindi bihugu bya Africa iterambere rishingiye kuri serivisi zifashisha ikorabuhanga.

Nubwo byinshi mu bihugu bya Afurika bigaragaramo amahirwe y’ ishoramari cyane cyane mu ikoranabuhanga, aba bashoramari bavuga ko bidakuraho zimwe mu nzitizi zishingiye ku miterere ya buri gihugu, umuco wabyo n’ibindi.

Source : RBA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo