Davido yakomoje ku bucuti bwe na Christiano

1

Icyamamare Davido yatangaje ko afitanye ubucuti bukomeye na Christiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid muri Espagne, ndetse ngo bakaba bashobora no gukorana indirimbo.

Umuhanzi wo muri Nigeria uzwi nka Davido unafite igitaramo gikomeye muri iyi weekend i Kigali yatangaje ko ari inshuti zikomeye we na Christiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid, ndetse ko ubucuti bafitanye ari bwo bwatumye anamuririmba mu ndirimbo yashyize hanze umwaka ushize izwi nka Fall, gusa ariko ngo aba bombi kugeza ubu ntabwo bari bahura.

Davido mu ndirimbo Fall

Davido aganira n’ikinyamakuru Goal.com nibwo yatangaje ibi, anavuga ko kuba batabonana ahanini biterwa no kubura akanya, cyane cyane ko ngo aba afite ibitaramo hirya no hino kandi na Christiano aaba atorohewe n’akazi ko gukina ruhago, mu mikino itandukanye baba bafite mu bihugu bitandukanye.

David Adedeji Adeleke wakunze kugaragaza ko akunda igihugu cy’U Rwanda, byatumye ku rutonde rw’ibitaramo afite muri iyi minsi bizenguruka mu bihugu bitandukanye ashyiramo n’u Rwanda, iki gitaramo kikaba giteganijwe kuwa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 mu mujyi wa Kigali.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo