Icyamamare muri Cinema, Kapoor yasezeweho bwa nyuma

Mu gihugu cy’u Buhinde, ubu ni akababaro gakomeye nyuma y’urupfu rwa Sridevi Kapoor uheruste kwitaba Imana ubwo yari mu bwogero, akaza gutakaza ubwenge, akarohama nk’uko byatangajwe na polisi nyuma y’isuzuma.

Uyu mugore wari ugeze ku myaka 54 y’amavuko akitaba Imana kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yamenyekanye cyane muri cinema yo mu gihugu cy’u Buhinde, akaba yaragaragaye muri filimi zigera kuri 300, mu gihe cy’imyaka 50 yamaze akina.

Kuri uyu munsi nibwo Kapoor ari gusezerwaho n’abakunzi be, nyuma yuko umurambo we ugejejwe mu Buhinde ku munsi w’ejo kuwa kabiri, akaba agomba gushyingurwa none.

Zimwe muri filimi yamenyekanyemo harimo nka "Chandni", "Mr India", "Mawali", "Tohfa" n’izindi zatumye yamamara.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo