Urukiko rwasubukuye iburanisha ry’urubanza rw’Iyamuremye Jean Claude

Urukiko rukuru mu Rwanda rwasubukuye iburanisha ry’urubanza bwana Iyamuremye Jean claude Alias Nzinga aburanamo n’ubushinjacyaha ku byaha bya Jenoside.

Bwana Iyamuremye Jean Claude alias Nzinga, yitabye urukiko mu mpuzankano y’iroza iranga abagorwa iteye ipasi cyane., yambaye inkweto ndende y’uruhu rw’ikinombe, amasogisi maremare, n’isaha ku kukoboko kw’ibumoso, bigaragara ko akomeye.

Imbere y’inteko iburanisha yari afite umuzingo w’impapuro , afite n’akamashini gato kamudasobwa ku ruhande. Uruhande rw’umwunganira mu mategeko kimwe n’urw’ubushinjacyaha zose zari zitabye.

Uregwa Iyamuremye Alias Nzinga, agaragaza ko asobanukiwe ikirego cyane, yatangiye agaragaza impamvu ashingiraho asaba ko urukiko rwatesha agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abamushinja.

Impamvu ze sose zaganishaga ku birego by’ibitero bine n’ubwicanyi ngo bwakorewe ashinjwa kuba yaritabiriye mu kwezi kwa kane, 1994.

Igitero cya mbere n’icy’I Gahanga, ashinjwa kujyana abatutsi ngo bahicirwe ku itariki ya 08 Mata 1994. Icya kabiri n’icyo mu ishuri rya tekiniki mu mujyi wa Kigali rizwi nka ETO (École Technique Officielle) hari kandi igitero cy’inyanza ya kicukiro ndetse n’igitero cyo ku kigo Nderabuzima cya kicukiro.

Uregwe mu buryo butomoye yagiye agaragaza ko abatangabuhamya baremangatanya ubuhamya n’ibimenyetso bityo ngo ntibabifinyore neza bikagaragaramo imbusane no kwivuguruza bibyara ikinyoma ngo kigaragarira umuntu uwo ariwe wese n’iyo ataba azobereye iby’imanza.

Hamwe n’Inzingo w’amadosiye agaragaza ahantu hose, abatangabuhamya bigeze bakomoza ku izina rye mu buhamya ku byaha bya Jenoside, yavuze ko kuri buri cyiciro abatangabuhamya bagendaga bahindura imvugo, bongera, bajijwa cyangwa bagabanya ibyo bavuze mbere.

Ubu buhamya babutanze mu byiciro bitatu. Hari ubwo bahaye ubugenza cyaha bw’u Rwanda, ubugenzacyaha bw’ubuholandi ndetse n’ubwo bahaye ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Bwose buganisha ku ruhare rwa Nzinga mu byaha bya Jenoside.

Yavuze ko hari aho bavuga ko yari afite imbunda, kandi ngo ntayo yafashe, aho yari ari atarahari, rimwe ngo yari mu modoka y’ikamyo, ubundi idayihatsu, hamwe ngo yari ari hejuru mu makariseri y’ikamyo ahandi ngo yari atwaye imodoka, n’ibindi ngo abamushinja bagiye bahindura bitewe n’igihe n’ahantu batangira ubuhamya.

Iyamuremye Jean claude Alias Nzinga kandi yavuze ko yibaza impamvu nyuma y’imyaka ishize Jenoside ibaye ibirego byagaragaye mu mwaka wa 2007, kandi abatangabuhamya bakaba batatu gusa, kandi aho bavuga kumubona hose hararokeye abatutsi benshi.

Ati "Nkanjye kuba mfunzwe hejuru y’ibi bivugwa gutya birababaje".
Jean Claude Iyamuremye alias Nzinga ubu afite imyaka 43 y’amavuko, Jenoside yabaye afite imyaka 19 .

Yatawe muri yombi mu 2013 mu Holande aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba Ambasade za Isiraheli na Finlande mu Buholande. Yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.

Icyaha cya Jenoside aburana, ubushinjacyaha bukeka ko yagikoreye mu mujyi wa Kigali Kicukiro mu 1994. Namagingo aya Iki cyaha aragihakana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo