Ngoma : Barifuza kubona amashanyarazi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Sake barasaba leta gukora ibishoboka byose nabo bakabona amashanyarazi.

Ibi bituma abatuye mu bice by’umurenge wa Sake bitaragarwamo umuriro w’amashanyarazi bashyira igitutu ku nzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose bakabagezaho umuriro w’amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko buzi neza ko hari ibice by’aka karere muri rusange bikitaruye ibikorwa remezo by’amashanyarazi. Aphrodise Nambaje uyobora aka karere yemeza ko hagati y’imyaka ibiri n’itanu ibice byinshi bizaba bifite amashanyarazi muri ako karere.

Birasa n’ibigoye ko akarere nka Ngoma kuri ubu kataragera kuri 40 ku ijana mu gukwirakwiza amashanyarazi kakuba nibura kabiri mu gihe gito ibipimo byo gukwirakwiza amashanyarazi,cyakora icyizere gishingira ku gukangurira abaturage no kubafasha kugera ku mashanyarazi akoresha imirasire y’izuba, dore ko abari mu byiciro by’ubudehe by’abatishoboye bafashwa kubona ibikoresho by’umuriro w’imirasire y’izuba nta kiguzi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo