CNLG ivuga ko kwibuka bitazongera kurenza amasaha atatu

CNLG yatangaje ko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi utagomba kujya urenza amasaha atatu, mu rwego rwo kurinda umunaniro ukabije abaje kwibuka, bityo yemeza ko hakurwaho misa n’andi materaniro.

Icyemezo cyo gukoresha amasaha atatu cyafashwe na CNLG nyuma yaho imihango yo kwibuka akenshi iba irimo no gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, bigafata igihe kirekire, hiyongereyeho n’andi materaniro cyangwa misa, bityo hafatwa icyemezo cyo kukuraho misa n’amateraniro muri uyu muhango.

CNLG ivuga ko misa cyangwa amateraniro byajye bikorwa ariko bigakorerwa ahandi hatari ahibukirwa kandi bikaba mbere cyangwa nyuma y’umuhango wo kwibuka.

Yanavuze ko mu gihe cyo kwibuka, igihe bitaguwe n’idini runaka, umwanya amadini akoresha atera isengesho wajya uba ungana, kandi nturenze iminota icumi ; ndetse bigakorwa n’umwe mu bahagariye idini.

Bishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge akaba ari n’umwe mu bagize Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, avuga ko hacyenewe ubusobnuro kuri iki cyemezo, cyane ko abanyamadini batigeze basobanurirwa, ndetse ko atumva impamvu umwanya wo kwigisha urukundo rw’Imana ukurwaho, kandi ari ngombwa kuri bose.

.Ati”Kumenya Imana no kuyubaha, kwimika ubukirisitu, ubuvandimwe n’urukundo bireba buri wese hadashingiwe ku idini runaka”.

CNLG ivuga ko umwanya utagomba kugenwa igihe cyawo, uba waragenewe umushyitsi mukuru mu bihe nk’ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe batutsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo