HARVEY LEVIN watangije ikinyamakuru TMZ ni muntu ki ?

HARVEY LEVIN watangije ikinyamakuru TMZ  ni muntu ki ?

Harvey Levin wamenyakanye cyane nyuma yo gutagiza ikinyamakuru cya TMZ tuziho gusakaza amakuru yabasitari bo hanze. Harvey Robert Levin yavutse italiki 02 Nzeri 1950, avukira los angelos muri California arinaho yakuriye ndetse ahigira amashuri abanza na ayisumbuye, 1968 yaragirije amashuri yisimbuye muri Grover Cleveland High School muri California nyuma yaje gukoremeza kaminuza muri University of California isanta Barbara arinaho yakuye impamyabumenyi imwemerera kuba impunguke muri politike mu mwaka 1972 ariko ntiyagarukiye aho gusa kuko nyuma yakomereje muri University of Chicago arinaho yaragirije mu mwaka 1975 n’impamyabumenyi mu bya mategeko.

Kuva italiki 18 Ukuboza 1975 kugera italiki 1 Mutarama 1996, Harvey Levin yari umuganizi mu by’amategeko ndetse akanigisha ibya amategeko muri university of Miami school of law aho yaje kuva asubira kwigisha muri Whittier College School of Law yari yarigishijemo mbere.

Nyuma yo gukora cyane ibiganiro mpaka 13 muri California mu mwaka 1978 byatumye abantu bakunda ibiganiro bye cyane ndetse bituma atagiza ibiganiro kuri Radio byangiraga inama abantu kubyerekeranye n’ibyategeko maze abamwumvaga bahita bamuha akazina ka “Doctor Law” aribyo umuganga w’amategeko ndetse anaba umunyamakuru uhoraho wa Los angelos times mu gihe kimyaka 7.

Mu mwaka 1983 yatagiye gukora kuri television ya KNBC iri Los angeles aho yakoraga ikiganiro cyo kureba ibibera mu mategeko ariko ntiyahamara igihe kuko yahise ajya kuri television ya KCBS aho yamaze imyaka 10 akorera ikiganiro kwikurikiranwa n’ibyaha ndetse n’ubucukumbuzi bw’amategeko ariko ibiganiro bye biza kwamamara cyane nyuma yuko akoze ikiganiro cyiyicwa rya Simpson O.J

Harvey Levin yakomeje kwamamara mu byamategeko ndetse ibyo yakoraga binyura abakoreraga The People Court bahita bamuha akazi abakorera mu gihe kingana n’imyaka 25. Atagiye gukora muri The people Court, mu mwaka 1983 Harvey Levin yafunguye Harvey Production yaje no kubyara amashami mu itangazamakuru ndetse ikora ibiganiro bitandukanye harimo Beyond Twisted yacagaho mu mwaka 2009 ariko iza guhagarikwa.

Nkuko Twabibabwiye hejuru muri Mutarama 1996 Harvey Levin yarekeye gukora ibiganiro byimbitse, mu mwaka 2002 kugera 2005 yakoze ikiganiro yise (Celebrity Justice) twavuga ko ari ubutabera bw,ibyamamare cyamaze imyaka 3.

JPEG - 139.5 ko

Mu mwaka 2005 kubufatanye na AOL na Telepictures production, Harvey Levin yatagije TMZ itaratinze kumenyekana kubera inkuru y’ifatwa rya Mel Gibson yaje gukurikirwa n’ihohotera Chris Brown yakoreye Rihanna, urupfu rwa Heather Ledger, Brittany Murphuy ndetse na Micheal Jackson, aho The Los angeles times yahoze akorera yanditse ko TMZ ariyo yakoze inkuru inoze ku rupfu rwa Micheal Jackson.

Mu mwuga we w’itangazamakuru Levin amaze gutwara ibihembo 5, Andy Mauer niwe wakoranye na Harvey Levin igihe kirere ndetse ninabafatanya bikorwa mu mirimo yabo itandukanye.
Kuva mu mwaka 2012, Harvey Levin yashyizwe mu banyamakuru 50 bavuga rikajyana kubera imirimo yakoze ndetse nuko akunzwe kubera ibiganiro bye. Harvey Levin ari muri ba rwiyemeza mirimo b’ikitegererezo muri ibi bihe biturimo aho ubushomera bumaze kugaragara henshi ku isi.