Perezida Kagame yihanangirije abaca intege abayobozi bashya

Perezida Paul kagame yasoje umwiherero w’abayobozi b’igihugu barenga 300 wabaga ku nshuro ya 15, ubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, mu ijambo rye akaba yagarutse ku kudakorera hamwe no kutavugana kukiranga bamwe mu bayobozi usanga bakorera hamwe ndetse n’abaca intege abaza mu kazi ari bashya.

Aha yatanze urugero kuri Minisitiri w’intebe ukiri mushya, ati "Uracyari mushya, buriya uzagira abajyanama benshi utazi aho bavuye, bazajya bakubwira ngo ’oya have, ibyo ntabwo bikorwa hano !’ Niba bitaraba, bizaba. Umunsi byabaye, ntuzabyemere".

Ati "Tugomba kubaka umuco wo kwihagararaho, ukavuga uti ’Ndaba uko nshaka kumbereye aho kuba uko abandi abo aribo bose bashaka ko mba’. Iyo tutihagazeho, akajagari kaza gaturutse impande zose, kandi ugasanga nta kindi twakora uretse kukemera".

Yagarutse kandi ku umuco wo kwicisha bugufi usanga hari aho ubura, avuga ko burya ufasha gutera imbere "Ikintu gifasha cyane mu kugera ku mpinduka ni umuco. Iyo urebye ibihugu byateye imbere usanga ibyinshi byarabigezeho kubera umuco wo kwicisha bugufi, kwiyoroshya, no gukora cyane".

Perezida Kagame avuga ko ayo abantu babuze umuco aribwo usanga bashyiraho urukuta bagahisha ukuri kwuko ibintu bimeze, ugasanga barakora ibyo bakabaye bakora igihe Perezida yavuze ko azajya kubasura.

Yagarutse kandi ku bunyamwuga bugomba kuranga abayobozi, Ati "Niba dushaka kugera ku ntego twihaye, buri wese muri twe agomba kurangwa n’ubunyamwuga. Kugira ngo ibi tubigereho, ni ngombwa ko dushyira hamwe imbaraga zacu".

Uretse ubunyamwuga yanagarutse ku bayobozi biremereza bakumva ko kwegera abaturage ari nk’impuhwe baba babagirira, ati " Ibintu byo guhora twiruka inyuma y’abayobozi tubasingiza, ni umuco mubi ukabije, utubuza kwita ku bidufitiye akamaro. Kuki iyo Minister yabasuye ku karere hanze ya Kigali bigaragara nkaho ari impuhwe yagiriye abaturage zo kubasura" ?

" Icyo dusuzuma muri uyu Mwiherero ni ukuvuga ngo ko ibitekerezo bihari twakubakiraho, kuki tutagera kubyo twifuza ? Aho tutagera kubyo twifuza ni uko tuba twabuze umuco wa ngombwa."

Nkuko Perezida Kagame yabigarutseho ngo intego nkuru y’uyu Mwiherero w’Abayobozi ni ukugira ngo ibyo abayobozi baganira bifashe mu mpinduka zifuzwa mu rugamba rw’igihugu ruganisha ku iterambere.

Uretse ijombo risoza umwiherero wa 15 w’abayobozi rya Perezida wa Repubulika, i Gabiro kandi habereye ibiganiro by’umunsi wa nyuma byibanze ku Rwanda, muri Afurika ndetse no hanze y’ayo.

Photo : flickr Presidency

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo